AmakuruAmakuru ashushye

Ivuguruye: Leta ya Uganda yashimiye Bobi Wine ku bufasha mu by’umutekano yayihaye

Guverinoma ya Uganda imaze gushimira Bobi Wine ku bw’ubufatanye yahaye inzego zishinzwe umutekano zamuvanye Entebbe ku kibuga cy’indege zikamujyana Magere muri District ya Wakiso aho asanzwe atuye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane ni bwo Bobi Wine yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanag cya Entebbe akubutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yari yaragiye kwivuriza ibikomere yasigiwe n’iyicarubozo yakorewe n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda.

Inkuru yacicikanyaga mu binyamakuru byo muri Uganda mu kanya kashize ni uko Bobi Wine yahise atabwa muri yombi akajyanwa ahantu hatazwi, gusa aya makuru yanyomojwe na IGP Okoth Ochola usanzwe ari umuyobozi mukuru w’igipolisi cya Uganda wavuze ko nta muntu wigeze uta muri yombi depite Bobi Wine.

Ibi binashimangirwa n’itangazo rigenewe abanyamakuru ryahise risohorwa na Polisi ya Uganda. Muri iri tangazo, Polisi ivuga ko Bobi Wine yamaze kugezwa iwe amahoro ndetse akanaba ashimirwa uruhare yagize mu migendekere myiza y’umutekano.

Amwe mu magambo ari muri iri tangazo aragira ati”Hon. Robert Ssentamu Kyagulanyi yagarutse mu gihugu kandi yaherekejwe mu mahoro na Polisi kugera iwe i Magele, muri district ya Wakiso. Twifuje kumushimira ku bw’ubufatanye yagiranye na Polisi ku kibuga mpuzamahanga cya Entebbe.”

Iri tangazo ryasinyweho na Emilian Kayima usanzwe ari umuvugizi wa Polisi ya Uganda, rinashimira abaturage bagerageje gukurikiza amabwiriza yerekeye umutekano yatanzwe ku munsi w’ejo.

Ku bijyanye n’amanyamakuru batawe muri yombi, Polisi ya Uganda ivuga ko ari ibihuha ngo kuko hari ababajijwe ibibazo, nyuma nakaza kurekurwa ku buryo bamwe banasubiye mu kazi kabo.

Bobi Wine yahagurutse Entebbe ku wa 01 Nzeri yerekeza i Washington DC muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma y’ibyumweru bisaga 2 yari amaze yarafunzwe n’inzego zishinzwe umutekano azira kugira uruhare mu mvururu zabereye Arua ubwo imodoka zari ziherekeje Perezida Museveni zaterwaga amabuye.

Mu gace Bobi Wine atuyemo abaturage babyukiye mu birori. 
Twitter
WhatsApp
FbMessenger