Ivory Cost:Laurent Gbagbo yagizwe umwere ku byaha yaregwaga
Kuri uyu wa Kabiri taliki 15 Mutarama 2019,uwigeze kuba perezida wa Ivory Cost Laurent Bagbo yahanaguweho n’urukiko mpanabyaha(ICC) ibyaha byose yaregwaga byibasiye inyoko muntu nyuma y’amatora yabaye muri iki gihugu.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, bivuga ko umucamanza yategetso ko uyu mugabo yafungurwa byihuse ndetse n’umuntu we wa hafi, Charles Ble Goude.
Umucamanza Cuno Turfusser yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho ubushinjacyaha bunaniwe gutanga ibimenyetso simusiga bihamya ko Gbagbo yakoze ibyaha byose yashinjwaga.
Ati “ Benshi mu bagize akanama bemeje ko ubushinjacyaha bwananiwe gutanga ibimenyetso bya nyabyo byujuje ibisabwa.”
Umucamanza yavuze ko nta gihamya igaragaza ko Bagbo na Goude bari bafite umugambi mubi bahuriyeho wo guteza umutekano muke mu gihugu nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yegukanwe na Alassane Ouattara bari bahanganye.
Uyu mucamanza yahise atangaza ko aba bombi bakwiye guhita bafungurwa nta mananiza.
Laurent Gbagbo n’inkoramutima ye Charles Ble Goude barekuwe nyuma yo kugirwa abere ku byaha byibasiye inyoko muntu nyuma y’amatora bigahitana abantu bagera ku bihumbi bitatu.
Laurent Bogbo agizwe uwere n’urukiko nyuma y’imyaka irindwi yari amaze afunzwe, nyuma yo gushinjwa guteza umutekano muke no guhitana ubuzima bw’abaturage nyuma yo kutemera imyanzuro yavuye mu matora.
Bongbo na Mugenzi we Charles Ble Goude nubwo bagizwe abere, ntibahise bafungurwa, kuko hagitegerejwe icyo ubucamanza buvuga ku mwanzuro wafashwe, ari naho hagomba kuva icyemezo kibasezerera.