Amakuru ashushyeImikino

Ivan Minnaert wahoze muri Rayon Sports yakiriwe na Al-Ittihad Tripoli yo muri Libya-AMAFOTO

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2018 i Tripoli ahabarizwa ikipe ya Al-lttihad, habereye umuhango wo kwakira Umubiligi Ivan Minnaert wahoze atoza Rayon Sports yo mu Rwanda werekeje muri iyi kipe ndetse agahambwa inshingano nshya.

Ivan Minnaert wavuye mu Rwanda avuze ko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bamusuzuguye bikagera na ho bamufata nk’imbwa cyangwa se nk’umuntu utagira aho akomoka , yahawe akazi ko kuba umuyobozi mukuru wa tekinike w’amakipe y’abato no kuzaba ari umutoza mukuru w’ikipe y’abatarengeje imyaka 23.

Uyu muhango wo kumwakira, witabiriwe n’abayobozi batandukanye b’iyi kipe, abanyamakuru n’abayobozi b’amatsinda y’abafana b’iyi kipe. Si ubwa mbere Minnaert agiye gukora muri iyi kipe kuko no mu  2014 yatozaga abatoya bayo, Minnaert avuga ko byamushimishije cyane kuba yagarutse muri iyi kipe.

N’ubwo yabonye akazi muri iyi kipe ya Al-lttihad Tripoli, avuga ko ikipe ya Rayon Sports imufitiye amafaranga itari yamwishyura bityo ko azakomeza kubikurikirana kugira ngo amategeko akurikizwe ahabwe amafaranga ye.

Amakuru avuga ko uyu mutoza azajya ahembwa angana n’ibihumbi umunani by’amadorali ya Amerika, mu gihe muri Rayon Sports yahabwaga ibihumbi bine by’amadorali.

Yahagurutse i Kigali ku Cyumweru tariki 30 Nzeli 2018 ahita yerekeza Istambul muri Turkey aho yafatiye indege imujyana muri Libya, nyuma ngo azajya gusura umuryango we uba muri Espagne.

Ikipe  Ivan Minnaert agiye kuba muri iyi kipe  ifite ibigwi bikomeye muri Libya kuko ifite ibikombe bya shampiyona 16, iby’igihugu 6, ndetse na Super Coupe za Libya 10. Ikindi ni yo kipe ya mbere yo muri Libya yakoze amateka yo kugera muri 1/2 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup muri 2007 ubwo yabuzwaga kugera ku mukino wa nyuma wa Nationale Al-Ahly yo mu Misiri nyuma yo kuyisezerera iyitsinze igitego 1-0.

Mu kumwakira bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

Nyuma y’uwo muhango basangiye n’amafunguro

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger