Itsinda The Same ribonako igihe kigeze ngo abahanzi bakorera mu ntara nabo bahabwe amahirwe nka yabandi bahanzi
Itsinda rigizwe n’abasore babiri Jay Fary na Jay Love bakorera umuziki wabo mu mujyi wa Rubavu, ni rimwe mu matsinda arimo kuzamuka m’uruhando rwa muzika ya hano mu Rwanda.
Iri tsinda ryatangiye gukora umuziki kuva Kera gusa kuri ubu abasore bagize iritsinda babona ko igihe kigeze ngo abahanzi bakorera muzika yabo mu ntara nabo bahabwe amahirwe nk’abandi bahanzi bari mu gihugu. Iri tsinda ryagiye riza ku rutonde rw’abahanzi batorwamo icumi bahatanira rimwe mu marushanwa rikomeye hano mu gihugu Primus Guma Guma Super Star, gusa ntibagire amahirwe yo kuza muri abo icumi mu buryo nabo batiyumvisha.
Umwe mu basore bagize iri tsinda , Jay Love yagize ati ” ikintu cyakorwa ni uko havaho imyumvire yokumvako ukorera mu ntara utabona amahirwe nkayabandi, Ikindi turimo gukora cyane kugira ngo dukomeze kugera ku ntego zacu, gusa hari ibintu bikeneye guhinduka mu bategura amarushanwa hano mu gihugu.”
Rimwe na rimwe bamwe mu bahanzi batangiye bakorera muzika yabo mu ntara bagera ho bakimukira mu mujyi wa Kigali ho bamwe bavuga ko ari bwo babasha kugera ku ntumbero zabo babafite muri muzika.
Iri tsinda rigikomeje gukora muzika yabo kuri ubu bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yabo bise “Yumvirize”, Audio yakozwe na Junior Multisystem naho amashusho (video) ikorwa na spark G.
Kanda hano urebe indirimbo “Yumvirize” by The Same