Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda riri muri Sudani y’Epfo ryahaye abaturage imyenda n’inkweto (+ Amafoto)
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryiganjemo abagore bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (FPU-3), batanze imyenda n’inkweto ku bagore bagizweho ingaruka n’amakimbirane yabaye muri icyo gihugu bigatuma bava mu byabo.
Iki ni igikorwa cyabaye ku italiki ya 14 na 15 Ukwakira 2021, kibera mu nkambi y’impunzi iri i Juba.
Umuyobozi w’iryo tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda, SSP Jeannette Masozera, ni we washyikirije ibyo bikoresho abaturage mu izina ry’itsinda ry’abapolisi abereye umuyobozi, ni igikorwa kijyanye na gahunda yo gufasha abaturage.
Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda, Ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021, igikorwa cyo gutanga iyo myenda n’inkweto cyakurikiwe n’umuganda rusange aho abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bifatanyije n’abapolisi bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo, basukura hafi ya sitasiyo ya Polisi iri ahitwa Yei.
Mu gikorwa cyo gutanga imyenda n’inkweto kandi hatanzwe ubutumwa bugamije gukangurira abagore kurwanya kanseri y’ibere, kongerera ubushobozi abagore, kurengera abana, kurwanya ishyingirwa ry’abana b’abakobwa bakiri bato ndetse abaturage banakangurirwa kugira uruhare muri gahunda zo kurwanya amakimbirane no guharanira amahoro.Use
SSP Masozera yakanguriye abagore kurenga ku mahame y’umuco atuma bashyingira abana b’abakobwa bakiri bato ahubwo bagaharanira kurwanya iryo hohotera rishingiye ku gitsinda n’irindi hohotera rya kiremwa muntu.
Abo bagore na bo bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo mu buzima harimo ibibazo bahura nabyo babyara, agahinda gakabije ndetse no kwiyahura.