Itsinda ry’abahanzi bo muri Jamaica ryakoze indirimbo iha icyubahiro Bobi Wine
Itsinda ry’abahanzi rizwi nka Morgan Heritage ryo mu gihugu cya Jamaica, ryasohoye indirimbo iha icyubahiro Robert Ssentamu Kyagulanyi[Bobi Wine] Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda wahindutse umunya Politiki.
Ni nyuma y’uko uyu mudepite urwanya ubutegetsi bw’i Kampala aherutse kwamamara ku ruhando mpuzamahanga nyuma yo gutabwa muri yombi akanakorerwa iyicarubozo na leta ya Uganda. Magingo aya aherereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yagiye kwivuriza, gusa aracyakurikiranwe n’urukiko ku byaha byo kugambanira igihugu nyuma y’uko ngo abamushyigikiye bateye amabuye imodoka za Perezida Museveni ubwo yari muri Arua.
Ubwamamare bw’uyu muhanzi ni bwo bwatumye Morgan Heritage bamushengerera mu ndirimbo yabo bise”Be Free”(Bohoka) nk’uko babitangaje kuri Twitter bahaye amagambo agira ati”Urugendo rwamaze gutangira.”
Iyi ndirimbo y’iri tsinda ryegukanye igihembo cya Grammy yahise itangira gukundwa n’abatari bake bahise batangira kubashimira uruhare bagize bifatanya na Bobi Wine.