Itsinda rya Mafikizolo rije gutaramira abanyarwanda ryamaze kugera i Kigali . (+ AMAFOTO)
Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza bagize itsinda rya Mafikizolo ryo muri Afrika y’Epfo bamaze kugera mu mujyi wa Kigali aho baje gutaramira abanyarwanda nyuma y’umuhango wo kwita izina abana b’Ingagi 23 uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nzeli 2018.
Gusa ariko nanone bahageze bananiwe dore basabye ko batavugana n’itangazamakuru ahubwo bahita berekeza kuri Hoteli bararuhukiramo.
Umuhango nyirizina wo Kwita Izina abana b’Ingagi uzabera mu kinigi mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru tariki ya 07 Nzeli 2018. Nyuma y’ibi birori byo ‘Kwita Izina’ itsinda rya Mafikizolo rizasusurutsa abazitabira umugoroba w’umusangiro “Kwita izina Gala Dinner” uzabera kuri Kivu Serena Hatel i Rubavu.
Kwinjiramo mu gitaramo iri tsinda rizaririmbamo ntabwo ari buri wese wabyigondera kuko bizaba 100,000Frw ahasanzwe mu gihe ushaka kwicara ku meza y’abantu icumi ateye mu myanya y’icyubahiro ari ukwishyura akabakaba 875,000Frw. Aya araburaho make ngo yuzure Miliyoni.