Amakuru ashushye

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 04 Ukwakira 2017

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Kuwa gatatu tariki 4 Ukwakira 2017, yemeje ibi bikurikira.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Nzeri 2017.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho Icyegeranyo cy’ishusho y’umutungo wa Leta mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku itariki ya 30 Kamena 2017, ishima ko umutungo wa Leta ugenda urushaho gucungwa neza.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’Isuzuma ry’Imihigo yo mu mwaka wa 2016/2017 n’ibikorwa by’ingenzi bikubiye mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018, isaba ko uburyo bukoreshwa muri iryo suzuma burushaho kunozwa.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

-  Umushinga w’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange;

-  Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko nº 30/2013 ryo ku wa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha;

-  Umushinga w’Itegeko rikumira kandi rihana iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba;

-  Umushinga w’Itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi;

-  Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano yo kohererezanya abahamwe n’ibyaha hagati ya Repubulika y’u Rwanda na

Repubulika ya Malawi yashyiriweho umukono i Lilongwe muri Repubulika ya Malawi, ku wa 23/02/2017;

-  Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano yo kohererezanya abakurikiranweho ibyaha hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Malawi yashyiriweho umukono i Lilongwe muri Repubulika ya Malawi, ku wa 23/02/2017;

-  Ingingo nshya zakongerwa mu Mushinga w’Itegeko ryerekeye Ububasha bw’Inkiko;

-  Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

-  Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye igenga Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iby’Indege za Gisiviri;

-  Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB);

-  Iteka rya Ministiri w’Intebe ryirukana burundu Bwana RWAGASORE Elie wari Umushinjacyaha wo ku Rwego rwisumbuye kubera amakosa akomeye mu kazi;

-  Iteka rya Minisitiri rigena ibiciro fatizo by’imirimo y’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga;

-  Iteka rya Minisitiri ritanga ububasha bwo kuburanira mu nkiko Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA).

Abo ni :

1) Bwana KABIRU KAZIMBAYA Jacques;

2) Bwana RUDASESWA Thimothée.

-  Iteka rya Minisitiri rishyiraho Amabwiriza agenga Ubugenzuzi bwite na

Komite z’Ubugenzuzi mu Nzego za Leta;

-  Iteka rya Minisiriri rigena igiciro cyo kwandikisha imiti, ibikoresho byo mu buvuzi n’izindi serivisi bijyanye;

-  Iteka rya Minisitiri rigena ikigereranyo cy’amafaranga ahabwa umuganga w’amatungo wikorera mu Rwanda;

-  Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa mu kwemerera uwasabye gukoresha ubwoko bw’igihingwa kirinzwe rikagena ibisabwa mu kugena ikiguzi gikwiye;

-  Iteka rya Minisitiri rigena uburyo itambamira k’ubusabe bw’uburenganzira bw’umushakashatsi ukora amoko y’ibihingwa rikorwa;

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry’imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo ya Minisiteri y’Uburezi n’Ibigo biyishamikiyeho (REB, HEC, WDA, Rwanda Polytechnic na Polytechnic College).

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

1) Bwana AHMED SAMY MAHAMED AL-ANSARY, wa Misiri, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda;

2) Bwana ABDALLA HASSAN EISA BUSHARA, wa Sudani, afite icyicaro

i Kigali, mu Rwanda;

3) Madamu LULIT ZEWDIE GEBREMARIAM, wa Ethiopia, afite icyicaro

i Kigali, mu Rwanda;

4) Bwana MARTIN GOMEZ BUSTILLO, wa Argentine, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya;

5) Bwana URIEL NORMAN R. GARIBAY, wa Philippines, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya;

6) Bwana CHERDKIAT ATTHAKOR, wa Thailand, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize Abayobozi batandukanye mu myanya ku buryo bukurikira:

 National ECD Program: Dr. Anita ASIIMWE: National Coordinator.

 Muri MIDMAR: Madamu MANISHIMWE Pierrette: Umujyanama wa Minisitiri.

 Muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC)

Bwana HAVUGIYAREMYE Aimable: Perezida.

 Muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC): Abakomiseri bongerewe manda

-  Prof. KALISA MBANDA: Perezida;

-  Madamu UWERA Pélagie: Komiseri;

-  Bwana NTIBIRINDWA Suedi: Komiseri.
 Mu Kigo cyo kwigisha no guteza imbere Amategeko (ILPD):

Dr. KAYIHURA M. Didace: Umuyobozi Mukuru.

 Mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo (CESB):

Bwana RUTAYISIRE Yves: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange.

 Mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda/RBC

-  Dr. SERUMONDO Janvier: Director of Sexual Transmission and Infection Diseases and other Blood Borne Infection Unit;

-  Eng. NAMAHUNGU Theogene: Director of Health Technology and Infrastructure Planning Unit;

-  Dr. BYIRINGIRO Rusisiro: Director of Tuberculosis Infection Control Unit;

-  Mr. NIYONSHUTI Edouard: Director of the Business Development Unit;

-  Mr. KABERA SEMUGUNZU Michée: Director of Epidemiology Unit.

 Muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga/ NCST

-  Mr. DUSENGUMUKIZA Dieudonné: Director of Administration and Finance Unit.

 Mu Rukiko rw’Ikirenga/Supreme Court

-  Ms. KARUNGI Niceson : Director of IT Support Unit.

9. Mu Bindi:

a) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 31 Ukwakira 2017 ari Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzigama. Mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi, kuva ku itariki ya 23 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2017, hateganyijwe Icyumweru cyahariwe kuzigama. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Ubwizigame Bwacu- Ubukungu Bwacu.”

b) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 13 Ukwakira 2017 ari Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubuziranenge.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Ubuziranenge bugira uruhare mu kubaka u Rwanda rufite imigi iteye imbere mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga/smart cities”. Mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi, hateganyijwe ibikorwa by’ubukangurambaga buzibanda k’Umujyi wa Kigali no ku y’indi migi iwunganira guhera tariki ya 3 kugeza ku ya 13 Ukwakira 2017.

c) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2017, u Rwanda ruzakira Inama y’Umuryango Nyafurika wita k’ubushakashatsi n’amahugurwa ku ndwara ya Kanseri. Iyo nama izabera muri Kigali Convention Center. Insanganyamatsiko ni: “Intambwe imaze guterwa mu buvuzi bwa Kanseri muri Afurika”.

d) Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 13 Ukwakira 2017 ari Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka z’ibiza. Ku rwego rw’Igihugu, ibikorwa byahariwe kugabanya ingaruka z’ibiza bizakorerwa mu Murenge wa Ngeruka, mu Karere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Iwacu hazira ibiza, Intego n’Inshingano byacu.”

e) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 11 Ukwakira kugeza ku ya 10 Ukuboza 2017 hateguwe Ubukangurambaga bw’Umuryango buzahuzwa no kwizihiza Umunsi

Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro. Ubwo bukangurambaga buzibanda ku iterambere ry’umuryango, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no ku burenganzira bw’umwana. Insanganyamatsiko ni ‘‘Twubake u Rwanda twifuza twita ku burere bw’abana mu muryango”. Ibikorwa byo gutangiza ubwo bukangurambaga no kwizihiza iyo minsi ku rwego rw’Igihugu bizabera mu Murenge wa Gatore, mu Karere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba.

f) Minisitiri w’Ibidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama ya 5 yiga ku Iterambere ry’Ikibaya cy’Uruzi rwa Nile izabera mu Rwanda muri Kigali Convention Center kuva ku itariki ya 23 kugeza ku ya 25 Ukwakira 2017.

g) Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 28 Ukwakira 2017 ari umunsi wo gutera ibiti uzahurirana no gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti. Insanganyamatsiko ni: “Amashyamba, Inkingi y’Iterambere rirambye.” Muri iki gihembwe, biteganyijwe ko ubuso bungana na hegitari 45.729 buzaterwaho ibiti bivangwa n’ibindi bihingwa naho ubungana na hegitari 3.253 bukazaterwaho amashyamba.

h) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 26 Ukwakira 2017, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa. Ku rwego rw’Igihugu, kwizihiza uwo munsi bizabera mu Mudugudu wa Muremera, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Rugabano, Akarere ka Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba. Insanganyamatsiko ni: “Dushore imari mu kwihaza mu biribwa no guteza imbere icyaro.”

i) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri

Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 5

Ukwakira 2017, u Rwanda ruzizihiza ku nshuro ya 16, Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Umwarimu wize kwigisha kandi ukunda umwuga we ni inkingi y’ireme ry’uburezi.” Kwizihiza uyu munsi bizabera ku rwego rw’Umurenge, naho ku rwego rw’Igihugu bibere mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

j) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abageze mu zabukuru uzizihizwa ku itariki ya 8 Ukwakira 2017. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Duteganyirize ejo hazaza duteza imbere ukuzigama”. Kwizihiza uyu munsi bizabera ku rwego rw’Umudugudu naho ku rwego rw’Igihugu bibere mu Karere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE

Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Twitter
WhatsApp
FbMessenger