AmakuruAmakuru ashushye

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe  yateranye ku wa 18 Kanama 2021

Kuri uyu wa Gatatu taliki 18 Kanama 2021 hateranye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yari iri kurebera hamwe aho ibikorwa byo gukingira coronavirus bigeze n’izindi ngingo zitandukanye.

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rivuga ko abagize Guverinoma babanje kugezwaho gahunda eshatu zirimo iyo gutanga inkingo za Covid-19, mbere y’uko bajya gutangira ikiruhuko.

Hagati aho ku bijyanye n’icyorezo Covid-19, Inama y’Abaminisitiri yagaragarijwe ko abamaze gukingirwa bagera hafi kuri miliyoni imwe, ikaba yashimiye ibihugu n’Imiryango bikomeje gutanga inkingo, ndetse no kuba Abaturarwanda barimo kwitabira kuzihabwa.

Iyi nama idasanzwe y’Abaminisitiri yasabye Abaturarwanda gukomeza kwitabira kwikingiza kuko inkingo zirimo kugenda ziboneka, ndetse no kwisuzumisha kenshi kugira ngo bagabanye ikwirakwira ry’icyorezo.

Inama y’Abaminisitiri yanagejejweho ibijyanye n’impapuro mpeshamwenda za Eurobond Guverinoma y’u Rwanda iherutse gushyira ku isoko ry’u Burayi zaguzwe miliyoni 620 z’Amadolari ya Amerika. Aya mafaranga azishyurwa mu gihe cy’imyaka 10 ku nyungu ya 5,5%.

Izi mpapuro mpeshamwenda zitabiriwe n’abashoramari benshi kuko bagejeje kuri miliyari 1,6 z’Amadolari ya Amerika. Ibi bikaba bigaragaza icyizere abashoramari bafitiye ubukungu n’imiyoborere by’u Rwanda. Amafaranga yavuye muri izi mpapuro mpeshamwenda azakomeza gufasha mu kuzahura ubukungu no kubaka iterambere rirambye.

Inama y’Abaminisitiri yagejejweho amakuru atandukanye, harimo n’iyoherezwa ry’Ingabo z’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique ariko by’umwihariko no muri Mozambique. Yamenyeshejwe ko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zateye intambwe ishimishije mu kwirukana inyeshyamba mu bice bitandukanye, ibyo bikaba byaratumye umutekano muri ako karere wiyongera.

Ikindi ni uko mu rwego rw’ubufatanye bwa Afurika n’ubw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gufatanya na Guverinoma ya Mozambique n’abandi bafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano no kwiteza imbere.

Iyi nama y’Abaminisitiri idasanzwe yatangaje ko abagize Guverinoma bagiye gutangira ikiruhuko kizarangira tariki 31 Kanama 2021

Twitter
WhatsApp
FbMessenger