AmakuruImikino

Issa Bigirimana na Iranzi mu batazagaragara mu mukino wa Rayon Sports na APR FC

Rutahizamu Issa Bigirimana na Iranzi Jean Claude ntibagaragara ku rutonde rw’abakinnyi 20 ba APR FC Umutoza Zlatko yashyize ahagaragara, mu rwego rwo gutangira umwiherero utegura umukino wa shampiyona APR FC igomba guhuriramo na Rayon Sports.

Uyu mukino utegerejwe n’imbaga y’abanyarwanda utegerejwe kubera kuri Stade Amahoro saa kenda n’igice z’uyu wa gatandatu.

Ni umukino ukomeye ku mpande zombi dore ko amakipe yombi akomeje kurwanira igikombe cya shampiyona.

Issa Bigirimana, Iranzi Jean Claude n’abandi bakinnyi batandukanye ntibagaragara ku rutonde rw’abakinnyi 20 Zlatko Krmpotić yatoranyije ngo bajye mu mwiherero bitegura uyu mukino.

Bigirimana Issa na Iranzi Jean Claude ni bamwe mu bakinnyi ba APR FC bazi cyane Rayon Sports dore ko bakinnye na yo incuro nyinshi.  By’umwihariko Bigirimana Issa ari bu bakinnyi bake mu mateka ya APR FC bashoboye gutsinda ibitego byinshi muri Derby ya Kigali.

Issa w’imyaka 24 y’amavuko, amaze gukina na Rayon Sports imikino 12 kuva yagera muri APR FC mu mwaka w’imikino wa 2014/15. Muri iyi mikino, yatsinze ikipe ya Rayon Sports ibitego bitanu bimushyira ku mwanya wa kabiri mu batsinze ibitego byinshi muri Classico ya APR FC na Rayon Sports ariko akinira ikipe imwe.

Mu gihe yari kugirirwa ikizere cyo gukina na Rayon Sports, byashobokaga ko aca agahigo gafitwe na Sina Gérôme wahoze akinira Rayon Sports. Uyu musore ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yashoboye gutsinda mu izamu rya APR FC ibitego bitandatu mu ncuro zose yahuye na yo.

Ku ruhande rwa Iranzi, na we ari mu bakinnyi bazi cyane Rayon Sports kuko ari gake cyane iyi kipe y’ubururu n’umweru yatsinze APR FC Iranzi ari mu kibuga.

Amakuru avuga ko Issa na Iranzi bakomeje kwimwa umwanya wo gukina n’umutoza Zlatko kubera kudacana uwaka na we. By’umwiharko kuri Iranzi, amakimbirane ye na Zlatko ni ay’igihe kirekire kuko yatangiye ubwo bahuriraga muri Zesco United yo muri Zambia mu myaka yashize.

Abandi bakinnyi batagaragara ku rutonde rw’abakinnyi ba APR FC bagomba kwitegura Rayon Sports, barimo Nsengiyumva Moustapha, Mugunga Yves, Rukundo Denis, Songayingabo Shaffy, Sugira Ernest, Nizeyimana Mirafa na Ntaribi Steven wavunitse.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger