Israel:Ibiro bya Netanyahu birashinjwa kumenya amabanga akomeye
Ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, birashinjwa kumena amabanga binyuze ku mukozi wa hafi w’uyu Minisitiri.
Uyu mukozi arakekwaho kuba yarasohoye inyandiko z’umutekano zikomeye mu rwego rwo gutegura gahunda yo kuburizamo amasezerano yo kurekura imbohe, nk’uko inyandiko z’urukiko zabigaragaje ku Cyumweru .
Ibihuha kuri iyi dosiye byari bimaze iminsi mu baturage ndetse na mbere y’uko umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Rishon Lezion, Menahem Mizrahi, akuraho by’agateganyo kugira ibanga amakuru arambuye ku guhungabanya umutekano.
Ibi rero byamaze kwemezwa ko ari kumwe mu kumena amabanga y’umutekano gukomeye kubayeho mu mateka y’igihugu. Ibisobanuro ni bike, ariko icyemezo cy’urukiko cyerekanye ko abantu bane barimo gukorwaho iperereza, barimo umusivili Eliezer Feldstein, inshuti magara ya Netanyahu yamukoreraga mu buryo butemewe.
Netanyahu yashinjwaga kuburizamo amasezerano ashobora guhirika guverinoma ye nk’uko iyi nkuru dukesha The Jarusalem Post ikomeza ivuga.
Umucamanza yanditse ati: “Iperereza ryatangiye nyuma yo gukekwa gukomeye muri Shin Bet [Ishami rishinzwe umutekano rya Israel] na IDF, nanone hashingiwe ku makuru y’itangazamakuru yerekana ko amakuru y’ubutasi kandi y’ingenzi yakuwe muri sisitemu ya IDF kandi akurwamo mu buryo butemewe n’amategeko.”
Eliezer Feldstein uvugwa cyane muri iyi dosiye
Ibi byagaragaje “impungenge z’umutekano ku gihugu ndetse ko bishobora guhungabanya umutekano w’abatanga amakuru. Kubera iyo mpamvu, hashobora kuba hari ibyangiritse ku bushobozi bw’inzego zishinzwe umutekano mu kugera ku ntego yo kurekuza imbohe, nk’imwe mu ntego z’intambara.
Ati: “Nyuma y’ibi, iperereza rihuriweho ryatangijwe na Shin Bet, IDF, na Polisi ya Israel, aho ibyakekwaga byakomejwe mu buryo bugaragara.
Ati: “Kubera iyo mpamvu, hafunguwe iperereza ryeruye, aho hakozwe iperereza ku bantu bane bakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa, bamwe muri bo bakaba ari abashinzwe umutekano ndetse n’umusivili witwa Eliezer Feldstein. Iperereza rirakomeje kandi rikorwa hakurikijwe amategeko kandi rikurikiranwa n’urukiko. Ikindi cyatangazwa icyo ari cyo cyose cyerekeye iperereza gishobora guteza ingaruka ku iperereza, intego zaryo ndetse n’umutekano w’igihugu ”.
Yongeyeho ati: “Reka nanone bivugwe: Nasuzumye ibiri mu iperereza n’uko rikorwa, kandi nishimiye ko iri ari iperereza ry’umwuga kandi rifite ishingiro rigomba kwemererwa kurangira. Ikindi cyatangazwa kerekeye iperereza, hari impungenge rwose ko byakwangiza cyane iperereza no gukurikirana ukuri. ”
Iki cyemezo cyagaragaje kandi ko umwe mu bakekwa yarekuwe nyuma yo gufungwa, mu gihe abandi batatu bafunzwe by’agateganyo; kandi ko batatu mu bakekwa babujijwe kubonana na avoka; kandi ko hari “impamvu zifatika” zerekeye icyaha baregwa, kimwe n ’“ibimenyetso bivugwa” kuri icyo cyaha.
Zimwe mu nyandiko zasohowe, bivugwa ko zifitanye isano na raporo ebyiri zo kuva muri Nzeri, mbere gato y’igitutu cy’abaturage bari bashyigikire amasezerano yo kurekura imbohe nyuma y’uko imirambo y’imbohe esheshatu zari imaze iminsi mike zishwe ikuwe i Rafah.