Israel yorohereje Abanyarwanda bifuza kuyikoreramo ingendo
Nyuma y’uko Abanyarwanda bifuza kujya mu gihugu cya Israel bifashishaga ambasade z’icyo gihugu muri Kenya na Ethiopia kugira ngo babone icyangombwa kibemerera kwinjira ku butaka bw’icyo gihugu, cyizwi nka viza, ubu habonetse igisubizo ku Banyarwanda bakorera ingendo muri iki gihugu.
Ni nyuma y’uko mu mezi make,Israel imaze ifunguye ambasade ya yo i Kigali, ubu yatangiye gutangira visa mu Rwanda, ibintu bamwe mu bageze muri icyo gihugu n’abifuza kukijyamo bakiranye yombi.
Kuba Viza za Israel zatangiye gutangirwa mu Rwanda, byitezweho kongera umubare w’Abanyarwanda n’abatuye akarere ruherereyemo bakorera ingendo muri iki gihugu, dore ko abenshi bagiraga imbogamizi zo kujya kuyishakira mu bindi bihugu.
Umunyekongo Bishop Meleck Obed Mukendi, we asanga aya ari amahirwe no ku baturage b’akarere u Rwanda ruherereyemo.
Yagize ati “Ubusanzwe byabasabaga kujya i Nairobi kuko ni ho bafatiraga viza, baba ab’i Goma, Kisangani n’abo mu zindi ntara nka Ituli. Ariko kuva mu Rwanda hafungurwa Ambasade ya Israel, bigiye kunyorohera kuzana abagenzi bifuza kujya muri Israel by’umwihariko dukoresheje Rwandair nanashimira cyane nkanashimira perezida wacu mushya wemeye ko Rwandair ikorera muri DR Congo.”
Iyi serivisi izajya itangwa na Ambasade ya Israel mu Rwanda binyuze mu kigo mpuzamahanga GOTELL World Class Exposures.
Umuyobozi wacyo Betty Mahugu, avuga ko bari mu biganiro na ambasade ya Israel kugira ngo ibihugu byo mu karere bisabira izo serivisi i Kigali byiyongere.
Yagize ati “Turi mu biganiro na Ambasade ndetse na minisiteri muri Israel kugira ngo badufashe dutange serivisi ku rwego rw’aka karere. Turizera ko rero tuzaha serivisi abantu bo mu bice bya Goma, Bukavu, ndetse n’u Burundi.”
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adam, agaragaza ko gutangira izi serivisi i Kigali bizongera umubare w’abatuye aka karere berekeza mu gihugu cye, ibintu asanga na we bimuha inshingano ikomeye yo kuzamura mu buryo bugaragara umubare w’abanya-Israel baza mu Rwanda.
Yagize ati “Nshishikajwe no kudatatira igihango, nanashishikajwe kandi n’ubufatanye hagati y’ibihugu byacu byombi. Ibyo nshyize imbere kurusha ibindi, ni ugusangira inararibonye rya Israel mu bijyanye n’ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga, imicungire y’amazi, gucunga umutekano mu by’ikoranabuhanga,”
Umubano mwiza wa Israel n’u Rwanda, watewe inkingi nyuma y’ingendo z’abakuru b’ibihugu byombi, i Tel Aviv na Kigali.
Kugeza ubu u Rwanda rufite Ambasade muri Israel, rukaba igihugu cya 10 muri Afurika Israel ifitemo ambasade nyuma yo kuyifungura i Kigali tariki ya 01 Mata 2019.