Israel yiyemeje kuranguza Hezbollah ibinyujije mu mvura y’ibisasu
Imirwano ikaze ikomeje hagati ya Isiraheli na Liban, hakaba hashize iminsi 3 Isiraheli irasa mu majyepfo ya Liban.
Ibiro ntaramakuru NNA byo muri Libani byatangaje ko mu minsi itatu yikurikiranya, ingabo za Isiraheli zagabye ibitero mu majyepfo ya Libani.
Ni nyuma y’umunsi umwe, Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yijeje ko ibitero by’indege kuri Hezbollah bizakomeza.
Abanyalibani hafi igice cya miliyoni bamaze guhunga amajyepfo yigihugu kugira ngo bagerageze gushaka ubuhungiro mu majyaruguru.
Ku wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, honyine abantu nibura 558 barapfuye abandi barenga 1.500 barakomereka, akaba ari wo mubare munini w’abantu bapfuye muri Libani kuva hatangira intambara hagati ya Hezbollah na Isiraheli mu 2006.
Ni nawo munsi wahitanye abantu benshi muri Libani kuva intambara y’abenegihugu irangiye.
Ubuyobozi bwa slovène bw’Akanama gashinzwe umutekano ku Isi muri Loni bwatangaje ko haterana inama byihutirwa kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri nyuma ya saa sita i New York.