AmakuruAmakuru ashushye

Israel yasabye LONI kuvana ingabo zayo muri Liban

Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yasabye umuryango w’Abibumbye gukura ingabo zabo ziherereye mu bice byo muri Liban, agaragaza ko kuhakorera kw’ izo ngabo bizigira ingwate z’abarwanyi ba Hezbollah.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zavuze kuri ubwo busabe bwa Leta ya Israel ivuga ko igisirikare cy’iki gihugu cyamaze gufata umwanzuro ukaze wo kugaba ibitero byo kwihimura kuri Irani isanzwe ari inshuti magara na Liban ikaba yari iheruka kuyigabaho ibitero bya misile.

Igitangaza makuru cya NBC cyandikirwa muri Amerika cyatangaje ko ibice Israel ishobora kugabamo ibitero birimo ibikorwaremezo bya gisirikare n’ibitanga ingufu.

Ni mugihe kandi mu karere k’u Burasirazuba bwo hagati muri iki gihe kiteguye ko igihe icyo ari cyo cyose rushobora kwambikana hagati y’ igisirikari cya Isirayeli n’ icya Liban.

Intambara hagati ya Israel n’abarwanyi ba Hezbollah bashyigikiwe na Liban na Hamas muri Gaza ishobora gufata indi ntera, mu gihe Iran nk’ igihugu gikungahaye kuri peteroli cyavuze ko Israel niramuka ikigabyeho ibitero izabona akaga gakomeye.

Israel yavuze kenshi ko izihimura kuri Iran kubera igitero yayigabyeho tariki 01/10/2024. Na yo yabikoze mu rwego rwo guhorera abayobozi b’ umutwe wa Hezbollah barimo Hassan Nasrallah bishwe n’igisirikare cya Israel.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger