Israel yagabye igitero kubgihugu cy’igituranyi ku.manwa y’ihangu
Igihugu cya Israel cyagabye igitero bya Misile ku gihugu cya cyo cy’abaturanyi ku manwa y’ihangu kirasa mu nkengero z’umurwa nukuru wa Syria i Damascus.
Iki gitero cyagabwe ku gicamunsi cyo kuri uyi wa Gatandatu tariki ya 30 Ikwakira 2021, kigabwe n’ingabo kabuhariwe za Israel.
Ibiro ntaramakuru bya Syria byitwa SANA byatangaje ko biriya bisasu byakomerekeje abasirikare babiri ba Syria n’abandi baturage bari mu gace kaguyemo biriya bisasu.
Hari n’inzu n’ibikorwa remezo byasenyutse,
Biriya biro ntaramakuru bivuga ko ari gacye cyane ko Israel irasa muri Syria ku manywa y’ihangu, ubundi ngo ihengera igicuku kinishye ikarasa mu bice iba izi neza ko ari indiri za Hezbollah.
Ikindi ni uko muri Politiki y’Ingabo za Israel kizira kuvuga ko gitero yagabye kuri Syria iyo yabikoze itashotowe.
Ubusanzwe ngo Israel ivuga ko gitero iyo ari yo yashotowe noneho ikarasa umwanzi yihimura ngo atazayisuzugura.
Kuva Israel yahangwa bundi bushya mu mwaka wa 1948, nta gihe gihita itarashe kuri Syria mu rwego rwo gukoma mu nkokora abarwanyi ba Hezbollah baba bavana intwaro muri Iran bazizanye muri Syria ngo bazazikoreshe bayirasaho.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nabwo hari ikindi gitero ingabo za Israel zagabye mu nkengero za Damascus mu gace kitwa al-Baath.
Hashize iminsi Israel ifite amakuru y’uko abarwanyi ba Hezbollah bashaka gushinga ibirindiro mu nkengero z’Intara ya Golan Israel yambuye Syria mu myaka myinshi ishize.
Barashaka kuhagira ibirindiro bazajya bategurira bakanakoreraho ibitero kuri Israel.
Ibi ariko Israel yanze ko byajya mu bikorwa uko byateguwe byose, ahubwo igaba ibitero kuri hamwe muho bariya barwanyi bashaka gaca ingando.
Times of Israel ivuga ko ingabo za Israel zikorera muri Division irinze igice cya Golan ziherutse gukoma mu nkokora umugambi w’abarwanyi ba Hezbollah bashakaga gutwika bice bimwe bya Golan bakoresheje ibipilizo biriho ibintu byaka.