Israel yafunguye Ambasade mu Rwanda
Kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 Mata 2019 igihugu cya Israel cyafunguye Ambasade mu Rwanda mu gihe cyari kimaze imyaka 8 nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika yari iherutse kuyifunguramo. Israel yaherukaga gufungura ambasade muri Afurika muri 2011.
Ku mpande zombi abashinzwe ububanyi n’ amahanga bavuze ko ari ikimenyetso cyo kwagura ibikorwa.
Inyungu za Israel mu Rwanda zari zihagarariwe na Ambasaderi ufite ikicaro Addis Abeba muri Ethiopia.
Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga w’ u Rwanda Dr Amb. Richard Sezibera yavuze ko umubano w’ u Rwanda na Israel ushingiye ku buhinzi, guteza imbere ikoranabuhanga no ku mutekano.
Dr Sezibera yavuze ko u Rwanda na Israel bari mu biganiro byo gushaka uko RwandAir yatangira ingendo zerekeza mu mujyi wa Tel Aviv muri Israel.
Yuval Rotem, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga ya Israel yavuze ko igihugu cye kigarutse muri Afurika kandi ko u Rwanda ari ahantu ho kwagurira ibikorwa.
Ambasaderi Ron Adam, mu kwezi gushyize kwa Gashyantare yashyikirije Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.
M’ Ugushyingo 2017 nibwo Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, bahuriye muri Kenya bombi bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto. Icyo gihe nibwo aba bayobozi baganiriye k’ ugufungura ambasade ya Israel mu Rwanda.
Ambasade ya Israel yafunguwe i Kigali ni umusaruro w’ ibiganiro bya Perezida Kagame na Minisitiri w’ Intebe Benjamin Netanyahu byo mu myaka ibiri ishize