AmakuruImyidagaduroIyobokamana

Israel Mbonyi agiye kubimburira abandi bahanzi ba Gospel gukora igitaramo

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi atangiranye umwaka wa 2020 imbaraga nyinshi dore ko abimburiye abandi bahanzi ba Gospel gutegura igitaramo kandi gikomeye mu matariki abanza y’umwaka.

Uyu muhanzi ubu akomeje imyiteguro y’igitaramo gikomeye azakorera mu karere ka Huye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Tariki 02/02/2020 ni bwo Israel Mbonyi azakora iki gitaramo. Ni igitaramo yise ‘Israel Mbonyi live in concert Huye’ yateguye ku giti cye abinyujije muri ’12 stones’ abereye umuyobozi. Kizabera mu nzu mberabyombi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (Huye UR-Campus Auditorium) kuva saa cyenda z’amanwa kugeza saa mbiri z’ijoro. Ni ubwa mbere azaba ahakoreye igitaramo.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura. Abanyeshuri bagura amatike mbere y’uko igitaramo kiba, barayahabwa ku mafaranga ibihumbi bibiri y’amanyarwanda (2000Frw) naho abazayagurira ku muryango wa Auditorium ku munsi w’igitaramo, itike imwe izaba igura 3,000 Frw. Abandi batari abanyeshuri, yaba mbere y’igitaramo no ku munsi nyirizina w’iki gitaramo, itike bazayigura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw).

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’ibihangano bye byomora-byomoye imitima ya benshi. Mu mwaka wa 2015 ni bwo yamuritse album ya mbere mu gitaramo cy’amateka yakoreye mu mujyi wa Kigali muri Serena Hotel. Ni igitaramo cyaciye agahigo icyo gihe cyo kuba icya mbere cy’umuhanzi nyarwanda wa Gospel cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Nyuma yacyo yakoye ibindi bitaramo binyuranye mu Rwanda no hanze yarwo ku migabane itandukanye ari nako akora izindi ndirimbo nshya zaryoheye benshi zirimo; Hari Ubuzima, Intashyo, Sinzibagirwa n’izindi. Tariki ya 31 Werurwe 2019 Israel Mbonyi yahawe igihembo cya Salax Award nk’umuhanzi wa Gospel wakoze cyane kurusha abandi mu myaka itatu ishize (2016-2019).

Israel Mbonyi ategerejwe i Huye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger