Israel irashinjwa gushotora ikindi gihugu ikivugana abasirikare bacyo 4 bakuru
Abasirikare bakuru bakuru bane ba Iran biciwe mu gitero bikekwa ko ari icy’indege mu murwa mukuru wa Syria,Damas.
Igisirikare cya Iran gishinja Israel kugaba icyo gitero, bivugwa ko cyahitanye abajyanama mu bya gisirikare bane hamwe n’abasirikare ba Syria benshi.
Israel ntacyo irabivugaho. Hashize imyaka myinshi ikora ibitero mu bice birimo abasirikare ba Iran muri Syria.
Ibyo bitero byariyongereye kuva hatangiye intambara hagati ya Israel na Gaza yatangiye bivuye ku bitero Hamas yagabye muri Israel tariki 07 Ukwakira2023.
Abategetsi bakuru mu gisirikare – abanyapolitike n’abashinzwe ubukungu ba Iran – bari muri Syria kuva intambara yadutse mu 2011, bafasha gushyigikira ubutegetsi bwa prezida Bashar al-Assad mu kurwanya abigometse ku butegetsi bwe.
Bivugwa ko igitero cyo ku wa gatandatu cyabereye mu nkengero za Mazzeh, mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Damas, akarere karimo ikibuga cy’indege cya gisirikare, cyo kimwe n’icyicaro cya Onu, ama ’ambasade’ n’a resitora.
Uhari yabwiye ibiro ntaramakuru,AFP ko babonye “ibiturika” mu burengerazuba bw’akarere ka Mazzeh hamwe “n’umwotsi mwinshi”.
Yongeyeko ati:”Icyaturitse cyumvikanye nka misile, hanyuma nyuma y’iminota mike, numvise imbangukiragutabara (Ambulances).”
Ibiro ntaramakuru bisa n’ibya leta ya Iran, Mehr byavuze ko icyo gitero cyahitanye umuyobozi w’ikigo cy’iperereza (IRGC), icyegera cye, hamwe n’abandi basirikare babiri.