Amakuru ashushye

Isiraheli: Imyiharagambyo yamagana icyemezo cya Donald Trump

Abashinzwe umutekano muri Isiraheli bakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abari mu myigaragambyo ahanini yaganjemo guterana amabuye bamagana icyemezo cya Perezida Trump cyo kwemera Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa Isiraheli.

Abigaragambyaga mu mujyi wa Betelehemu bateraga amabuye mu gihe igisirikare cyo cyabarasagamo ibyuka biryana mu maso.  Hari amakuru atari yemezwa avuga ko hari abantu bakomeretse.

Umwuka ntumeze neza mu ntara ya Cisjordinie na Yeruzalemu mu gihe abayobozi b’abanyapalesitina bahamagarira abantu kujya mu myigaragambyo.

Icyemezo cya Donald Trump cyakiriwe neza na Isiraheli ariko cyamaganwa n’abarabu n’abayisilamu hirya no hino ku isi.

Ibihugu byo mu Burayi bisanzwe ari inshuti za Amerika nabyo byamaganye icyo cyemezo cyahinduye politiki ya Amerika kuri uwo mujyi yari imaze igihe kirekire.

Ni politiki Amerika yagenderagaho kugirango yerekane ko nta ruhande ibogamiyeho mu kibazo cya Isiraheli n’abanyapalesitina.

Isiraheli kuva kera ifata umujyi wa Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wayo mu gihe abanyapalesitina bo bafata uburasirazuba bwa Isiraheli , bwigaruriwe na Isiraheli mu ntambara yo muri 1968 ,  nk’umurwa mukuru w’igihugu cya Palestina nikiramuka cyemewe.

Leta zunze ubumwe za Amerika rero zibaye igihugu cya mbere cyemeye ko Yeruzalemu ari umurwa mukuru wa Isiraheli kuva iki gihugu cyashingwa mu 1948.

Abasirikare bashakaga guhagarika abigaragambyaga
Umujyi nuku umeze

Twitter
WhatsApp
FbMessenger