Inkuru z'amahangaPolitiki

Ishyaka ryinubira abanyamahanga rya Marine Le Pen ryatsinze amatora akomeye muri France

Marine Le Pen w’imyaka 50 y’amavuko yakubise incuro Perezida Macon mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko y’ibihugu by’umuryango w’Ubumwe bw’uburayi.

Ishyaka Rassemblement National rihagarariwe na Marine Le Pen akaba ari umukobwa wa Jean-Marie Le Pen(Uyu ni umunyapolitike ukomeye mu bufaransa) rivugwaho guhoza ku nkeke abanyamahanga baba mu Bufaransa,  ryakubise incuro Republique en Marche rya Perezida Emmanuel Macron mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko mu muryango w’ubumwe bw’uburayi EU.

Ni amatora yitabiriwe n’ibihugu 28 bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi byose biri gutora ababihagararira muri iyi nteko ishyiraho amategeko awugenga. Imyanya bigenerwa ishingira ku mubare w’ababituye.

Marine Le Pen n’ishyaka rye batsinze aya matora ku mpuzandengo y’amajwi 23.5%, mu gihe Emmanuel Macron n’ishyaka rye babonye amajwi 22. % nk’uko ibyavuye mu matora byatangajwe mu ijoro ryakeye bibigaragaza.

Ibyavuye mu matora bigaragaza ko ishyaka League Party rya Matteo Salvini ari ryo ryegukanye amajwi menshi mu Butaliyani angana na 34%.

Ibi bivuze ko amashyaka y’aba Populaliste n’aba Nationaliste azagabana imyanya 150 muri 751 iri guhatanirwa mu Burayi bwose.

Mu bihugu nka Denmark n’u Budage, amashyaka nka AFD ryaciye agahigo ko kuzamukaho amajwi 10% bwa mbere mu mateka yaryo.

Gutsinda Macron muri ariya matora bisobanuye ko Le Pen ari kwigaranzura Perezida w’Ubufaransa Macron gake gake, n’ubwo bikimukomereye kuzatsinda amatora y’umukuru w’igihugu ategerejwe mu minsi iri imbere bijyanye n’uko kuyatsinda bizamusaba ubwiganze bw’amajwi bwo hejuru ndetse akaba azwiho guhoza ku nkeke abanyamahanga bagihe gushakira imikorere n’ubuzima muri iki gihugu.

Abakurikiranira hafi ibya politiki yo mu Bufaransa bavugako kuba Le Pen na Macron bagize amajwi ajya kungana ntagitangaza cyabaye dore ko na mbere y’amatora ubushakashatsi bwo kureba uzegukana amatora bwagaragaje ko aba bombi bashobora kugira amajwi ajya kungana nkuko ibinyamakuru bitandukanye by’iburayi nka The independent byabitangaje.

Ku bwa Marine Le Pen, ngo insinzi yegukanye ifite imbaraga zikomeye mu nteko ishinga amategeko y’u Burayi.

Mu gihugu cya Espagne ho, ishyaka ry’aba Socialistes ryatsindiye imyanya 20 muri 54 Espagne yemerewe muri iriya nteko. Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Pedro Sanchez Mr Sanchez yavuzeko kuba Abasocialiste bagiye guhagararira igihugu mu nteko ishinga amategeko y’u Burayi ari amahirwe akomeye ariko nanone bikaba n’inshingano zikomeye.

Mu gihugu cya Autriche ho, ibyavuye mu matora bigaragaza ko ishyaka rya Chancellier w’iki gihugu Sebastian Kurz’s ari ryo ryegukanye amajwi menshi angana na 35.4%.

Ni mu gihe mu Budage ishyaka CDU rya Angela Merkel ari ryo ryegukanye amajwi menshi angana na 28.9%, nyuma yo guhigika aba Sosial Democrats bagize amajwi 15.8%.

Marine Le Pen yatsinze amatora yari ahanganyemo na Emmanuel Macron
Twitter
WhatsApp
FbMessenger