Ishyaka PPRD ryo muri DRC ryitandukanije na bamwe mu bayobozi baryo batavuga rumwe na M23
Umunyamabanga wungirije w’Ishyaka ry’Abaturage Riharanira Impinduka na Demokarasi muri Congo (PPRD),mu kiganiro yagiranye na 7SUR7.CD ejo kuwa kane, tariki ya 28 Werurwe 2024, Ferdinand Kambere, yagaragaje ko ishyaka rya politiki rya Joseph Kabila ryitandukanyije n’imyigaragambyo ya bamwe mu bayobozi kuri Alliance Fleuve Congo (AFC) ya Corneille Nangaa na M23
Kambere avuga ko abantu bose bari inyuma y’iyo myigaragambyo batari kumwe n’ishyaka rya PPRD kandi ko uwahoze ari Perezida Kabila nawe ntawe yigeze atuma yagize Ati: “Ishyaka PPRD ni irya Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika. Ibisabwa byose kugirango habe imyigaragambyo haba kuri PPRD na FCC birazwi.
None kuki tukibona umuntu ujya muri Union sacrée bikavugwa ko yoherejwe na Kabila wamutumye hamwe na Nangaa? Abantu bafite umudendezo wo kugaragaza ubwisanzure bwabo. Twebwe ibyo tabwo bitureba! Dukomeje urugamba rwo kurwanya ibitekerezo bibi bidaha agaciro ikiremwamuntu, kurwanya igitugu n’amatora y’akajagari, kandi ni nacyo cyaduhagurukije. Ariko ubu niba umuntu afata inzira akajya kurwana urugamba rwe, ibyo ntibitureba na gato. Abava muri PPRD bakagenda ubwo ni ubwisanzurebwabo birabareba.
Ku bivugwa ko iri shyaka rya PPRD ritemera abayobozi bayo, SGA yatangaje ko ibyo bitabareba kuko ntaho bahuriye n’imicungire y’amashyaka, yagize Ati: “Abantu batangiye kuva muri PPRD bajya muri Union sacrée kuri ubu iri kumwe na M23, nkuko twabibonye muri 2002 kuri RCD, Nangaa yahageze na AFC ye hamwe na M23 yahoze ari RCD, itatureba na gato. Nta muntu duciraho iteka ry’ urubanza. Icyo dushaka ni uko habaho guverinoma ihamye.
Turacyasaba ko iyi ntambara ihagarara. M23 yari yaramaze gutsindwa, murabizi. M23 yari imaze kwiyemeza kutazongera gutera igihugu cya Congo cyangwa igisirikare cyabo. Ariko ubu butegetsi nibwo bwahinduye byose. Kandi n’iriya AFC ya Nangaa hariya (…) Ntacyo duhuriyeho.
Icyo dushaka ni uko bagomba kugirira impuhwe abaturage bakomeje kubabara muri ziriya ntambara kandi ntihongere kubaho amatora y’akajagari, uyu munsi twaba dufite guverinoma ihamye kandi ikomeye nko muri Senegali. ”
Kambere yibukije kandi ko PPRD ikomeje gukora ibikorwa byayo bya politiki hakurikijwe itegeko nshinga. Ati: “PPRD ni umutwe wa Politiki ukomeje gukora ibikorwa bya Politiki ukurikije itegeko nshinga n’andi mategeko ya Repubulika. Abantu binjira mu ishyaka rimwe cyangwa irindi, nkuko byagenze kuri Willy Ngoma wari umunyamuryango wa UDPS
Uyu munsi, ntanubwo tubona umuntu uvuga ngo nagiye Nangaa nka PPRD. Bafata inshingano bakavuga ibyo bashaka. Birabareba kandi niba hari impamvu yo guca imanza, gucira urubanza abagenda, gucira urubanza abatuyobora uyu munsi. Ni ukubera iki hariho ibyo byose byo gucika intege? Kuki hariho intambara zidashira? ubwo ibyo byose byari bimaze kuba amateka, ”ibi bikaba byavuzwe n’uwahoze ari minisitiri.
Twabibutsa ko abayobozi benshi bo mu ishyaka ryahoze ari ku butegetsi rya Kabila bari ku ruhande rw’inyeshyamba za AFC / M23, mu rwego rwo guhirika ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi, Muri bo harimo Henri Magie, Yannick Tshisola na Adam Chalwe, abayobozi bose ba PPRD.