Ishusho y’iterambere ry’umuziki w’i Musanze nyuma ya COVID-19
Mu karere ka Musanze,ubu ni hamwe mu mijyi yunganira Kigali,hamaze kugira imyidagaduro iteye imbere uhereye ku bikorwa bitandukanye birigukorwa n’abisanga muri uru uruganda bamaze gukora.
Urebye ku ruhande rw’abahanzi,ubona ko urwego rwabo ruri kuzamuka kurusha mbere, kuko uhereye mbere ya COVID-19 muri za 2019, umuziki waho Wasaga n’uwaheze ahantu hamwe hafi imyaka 4-5 kuzamura.
Guhera 2019 kugeza COVID-19 iri kugenda irangira,The Rayan Music Entertainment iri mu nzu zatangiye gukora ububyutse bwo kongera muvona (movement) nshya, gukangura abantu mu mutwe no kubereka ko umuziki wakongera gukorwa Kandi ugakorwa mu buryo bugezweho uhabanye n’uwari usanzwe ukorwa wasaga n’uwahoze ukorwa muri 2010.
Ibi byakanguye abahanzi bashya batangira gukora haza JOSHARI uzwi mu ndirimbo nka “Weni,Judge na Mama Care” n’izindi …haza CHIKA, Vex prince,nibwo haje JAzI,QD Mapamela,Bartone,OTIMI n’abandi..90% bagiye kuri platform batari basanzwe bayiriho abenshi baciye muri iyi nzu ifasha abahanzi.
Ntitwarenza ingohe studio A 2 Z ya BNS,nayo yagize uruhare mu gufasha impano nshya ahanini yibanze ku njyana ya Hip-Hop Aho yagiye afasha abarimo:”Day Maker, Paccy na Elleze utarabashije gukomeza guhatana cyane,ikindi hari Heroes Studio ya MandeX Beat ari naho twamenyeye cyane umuhanzi witwa Vex Prince kugeza ubungubu twavuga ko nawe ari mu bahagaze neza muri iyi minsi.
Haje Producer MICHOU wari uturutse ku Nyundo nawe utarabikomejemo cyane, biba ngombwa ko bashinga Bande,iririmba za Kraoke n’ibisope mu tubari dutandukanye hano mu mujyi wa Musanze.
Teradignews yegereye Parfait Rayan ari nawe muyobozi wa The Rayan Music Entertainment ayigaragariza aho umuziki w’i Musanze uri kugenda uva naho uri kwerekeza.
Ati:” Nyuma ya COVID-19 abahanzi bashya baravutse Kandi barakora cyane,bakora indirimbo zagiye zikundwa ariko hazamo n’ubufatanye bwa bakuru babo barimo MAYLO,Fizzo Mason,Frankay, Clemmy,The Bless n’abandi batandukanye…bakaba bari mu bashinze inkingi ikomeye muri Jenerasiyo nshya (New Generation) binyuze muri Collables zitandukanye bagiye bakorana urugero nk’indirimbo “Move” yanakunzwe cyane”.
M-Zaidi Papa Kuberwa ni umwe mu bahanzi bagezweho cyane Kandi bakora cyane muri iyi minsi (Current Active Musician) wanagize uruhare rukomeye muri “Move” ubu akaba afite iyitwa “Umutaka” yaje nyuma y’iyitwa “Agashinge”, uku gukorwa kw’indimbo nshya, byatumye haza abawucura benshi (producers), barimo Ben-Pro ( 2The Hit), Temple cyangwa se Junior,haza The Content biyunga ku basanzwe barimo Leota, MICHOU,MandeX na BNS.
Abahanzi b’abakobwa nabo barigaragaje haje JOSHARI,CHIKA,Elleze na Oxygen ndetse n’abandi bakoze bakagaragara.
Ku kijyanye na Videography (amashusho),iri mu bikomeye cyane mu muziki, muri Musanze twari tumenyereyemo babiri barimo Prince Leyar na Mr Two cyangwa se O’clock , aba bombi basa naho biyeguriye igice cya Gospel batari bagikora ibisanzwe cyane,hiyongeyemo undi mu Director waje kubikora nk’umwuga JOSH Lenzi na MAD Noxx banyuze muri The Rayan Music Entertainment.
Studio zakomeje gufasha abahanzi harimo Rayan Beat yakomeje gufasha abakuzemo nka King Savio n’abandi…muri iki kiragano gishya hagiye hazamo n’abandi bahanzi bato barimo JUDA Kuberwa, Bayani Vanga na Wizz Maker uririmba Hip-Hop.
Twibuke ko hari ubufatanye bw’umuhanzi Gloire cyangwa se Ngoma 100 ,harimo abitwa ba Boston n’abandi bakorana nawe,bigaragaza ko igice cy’imyidagaduro cyungutse Elema (elements) nshya mu mpande zose.
Muri uru rugendo havutsemo shene za You tube z’imyidagaduro zigaruka ku muziki cyane zirimo The Rayan TV Show, Isherina TV n’izindi.. na nazo zifite uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki w’i Musanze.
The Rayan ahamya ko aho bigeze aha, Musanze iri kuzamuka ku buryo bugaragara Kandi ko umusaruro watangiye kuboneka urugero nka QD uri mu bakunzwe mu gihugu abifashijwemo ni’indirimbo ye yise “Teta,Toroma,IDAGE n’izindi.. ,Vestine na Dorcas bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazanukiye kwa Joshua ubu bakaba bafashwa na M-Irene (MIE).
Ubu Musanze ikomeje kuzamuka mu gice cy’imyidagaduro wongeyeho na Fashion ,Aho kugeza ubu hari zimwe mu nzu zavutse zirimo n’izabahoze ari abahanzi ubu zihagaze neza mu kwambika abahanzi.