AmakuruImyidagaduro

Ishimwe rya Koffi Olomide’ kuri Perezida Kagame mu gitaramo yakoreye i Kigali

Grand Mopao Mokonzi umwe mu bahanzi b’abanyabigwi mu muziki wa Afurika mu mpera z’icyumweru gishize nibwo yataramiye I Kigali mu gitaramo cyari cyavuzweho byinshi dore ko hari n’abari baziko iki gitaramo kitakibaye.

Mu gitaramo Grand Mopao yabanjirijwe ku rubyiniro n’itsinda ry’ababyinnyi b’abagabo bambaye imyenda y’umutuku n’umukara. Basusurutsa abari bitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ziri mu Ilingala.

Nyuma hakurikiyeho itsinda ry’ababyinnyi b’abakobwa bambaye umutuku n’umweru nabo babyinnye umwanya munini abantu barizihirwa.

Koffi yaririmbye zimwe mu ndirimbo zikunzwe n’izakanyijijeho mu myaka yatambutse.

Koffi Olomide nyuma y’indirimbo ye ya mbere, yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda agereranya na Paradizo.

Yasabye abitabiriye iki gitaramo kumufasha gushimira Perezida Kagame ku bw’ibyo amaze kugeza ku Rwanda.

Yakomeje avuga ko yifuza ko igihugu cye, RDC, n’u Rwanda bikomeza kubana neza mu mahoro.

Ati “Ni ngombwa ko ibihugu byacu bibaho mu mahoro.”

Koffi ati “Merci Kagame ”

Koffi Olomide yahamije ko yishimira umubano uri hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demomarasi ya Congo kandi ko yifuza ko uzakomeza kuba mwiza kandi ibihugu byombi bikabana amahoro.

Inkuru y’uko Koffi agiye gutaramira mu Rwanda ikimenyekana abantu batangiye kugura amatike gake gake, mu myanya nibura 5.000 yari iteganyijwe ku bagomba kwitabira.

Nyuma yo kwaduka kw’inkuru z’abarwanyaga igitaramo cy’uyu muhanzi bamwe batangiye gucika intege ndetse amatike ntiyagurwa cyane, ubwo uyu muhanzi yageraga mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 3 Ukuboza amatike yo mu myanya isanzwe yaguraga 10.000 Frw yahise atangira kugurwa ku bwinshi kuko impungenge za benshi zari zishize ndetse arara ashize.

Nyuma yo kwaduka kw’inkuru z’abarwanyaga igitaramo cy’uyu muhanzi bamwe, batangiye gucika intege, bazi iki gitaramo kitakibaye.

Abiganjemo abagore bazwi nk’aba-feminists nibo bashyize ijwi hejuru bifashishije imbuga nkoranyambaga, bavuga ko u Rwanda nk’igihugu gisanzwe gishyira imbere iterambere ry’umugore n’uburinganire bidakwiriye ko igitaramo cya Koffi kibera ku butaka bwacyo.

Babivugaga bashingiye ku kuba yaragiye ashinjwa gukubita ababyinnyi be b’abakobwa, kubasambanya n’ibindi.

Hari kandi n’ababivugaga bagendeye ku mahane uyu muhanzi yakunze kugaragaza aho mu 2012 yakubitiye umufotozi w’Umunyarwanda mu Murwa Mukuru Lusaka muri Zambia, mu 2016 bwo agakubitira umubyinnyi we ku Kibuga cy’Indege i Nairobi.

Twabibutsa ko n’igitaramo yari afite muri Kenya ku wa 11 Ukuboza 2021 cyahagaritswe kubera impamvu zitamenyekanye.

Uyu munyabigwi ubusanzwe yitwa Antoine Christophe Agbepa Mumba azwi nka Koffi Olomide. Afite amazina menshi abantu bamuhimba n’andi yiyita. Muri iyi minsi aharaye kwiyita GOAT (Greatest Of All Time).

Andi mazina azwiho ni Quadra Kora Man, Grand Mopao Mokonzi, Patraõ, Le Rambo, Nkolo Lupemba, Mokolo Bilanga, Ackram Ojé, Légende, L’Homme Aux Mille Idées, Jeune Pato,Le Grand Ché na Milkshake.

Uyu mugabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC] ubusanzwe yitwa Antoine Christophe Agbepa Mumba yavutse ku wa 13 Nyakanga 1956. Ni umuririmbyi, producer, umubyinnyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo.

Ni we watangije Quartier Latin International Orchestra yari ahuriyemo n’abandi bahanzi nka Fally Ipupa na Ferré Gola.

Olomide yavukiye i Kisangani muri RDC. Nyina yamwise Koffi kubera ko yavutse ari ku wa Gatanu. Yavukiye mu muryango udakize cyane ariko na none udakennye ndetse utari usanzwe uzwi mu by’umuziki.

Mu myaka yo mu 1970 yari umwe mu bagize band ya Papa Wemba yitwa Viva la Musica. Mu 1986 nibwo yatangije itsinda rye yise Quartier Latin International. Iri tsinda rye yarikoreyemo ibihangano afatanyije na bagenzi be ndetse nawe agenda ahanga ibye ku giti cye.

Koffi Olomide mugitaramo ya koreye I Kigali yaserutse yambaye ingofero isa nk’ikoze mu ruhu rw’ingwe nk’iyo Mobutu Sese Seko yakundaga
Koffi Olomide ati “Merci Kagame “
Twitter
WhatsApp
FbMessenger