Ishimwe rya Dj Briane kuri Hon. Eduard Bamporiki na Ingabire Bibio
Dj Briane umwe mu ba Dj bamaze kubigira umwuga, yashimiye byimazeyo umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’urubyiruko n’umuco, Hon Eduard Bamporiki n’umunyamakuru Ingabire Bibio ku bwo ubufasha bamubaye cyanemu mishinga afite.
Uyu munyamuziki ni umwe mu byamamare bike mu Rwanda byahisemo kwita ku bana babayeho nabi cyane cyane abana baba ku muhanda.
Ibi byabaye nyuma yaho Briane avugiyemo ko ubuzima yabayemo bwo kuba ku muhanda nta mwana uzabubamo afite icyo yamufasha ngo akimwime. Kubera iyo mpamvu Briane yashinze umuryango wita ku bana bo ku muhanda yise ‘Organisation la perle’ (Briane Foundation) ufasha abana mu buryo ko kubasubiza ku mashuri , kubarinda inzara ndetse no kubaha icyizere cyejo hazaza.
N’ubwo ibyangombwa by’uyu muryango bitaranozwa neza, Briane avuga ko abigeze kure kandi ko yatangiye kwakira ubufasha bw’abantu batandukanye barimo abayobozi ndetse n’abagwizatunga.
Mu ijoro ryakeye nibwo Briane yashimiye ku mugaragaro umunyabanga wa Leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco bwana Eduard Bamporiki n’umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio kubera ubufasha bahaye aba bana bahuriye muri uyu muryango.
Uyu munyamuziki yanditse agira ati ”Bimvuye ku mutima wanjye ndabashimiye kandi cyane mwarakoze kumba hafi njye n’abandi bana twari tubakeneye.
Ndizera ntashidikanya ko mu bana bari muri Organization La Perle(Brianne foundation) hatazaburaramo bamwe batera ikirenge mu cy’uyu Mugabo Bamporiki Eduard kandi Imana ibitanga izabibahe. “
Yakomeje agira ati “Umutima wanjye urishimye kuba byibuze mfite abantu babasha kunshyigikira muri byose harimo na Ingabire Egidie Bibio Imana ijye iguha umugisha mu bikorwa byawe. Ndabashimiye bimvuye ku mutima kandi nanjye Imana ijye impa kugenza nkuko mu bikora Imana ibahezagire “
Dj Briane avuga ko aba bamufashije kwishyurira abana ishuri ndetse no kubagaburira barenzaho no kubahugura. Uyu mukobwa ukunzwe n’abatari bake cyane muri iyi minsi aho atangiriye kujya mu biganiro bitandukanye kuri Youtube yongeyeho ko hari n’abandi bamufasha buri gihe barimo umuyobozi mukuru wa Transaparency International Rwanda Madamu Ingabire Immaculle.
DeeJay Briane anavuga ko kuri ubu abana barenga 25 bamaze gusubizwa mu miryango, kandi bitabwaho buri munsi ndetse abenshi muri bo basubijwe mu mashuri.