Utuntu Nutundi

Ishimishamubiri rishingiye ku gitsina rikorwa rite? rikorwa na nde? Rihanwa rite? Sobanukirwa byinshi ku cyaha Prince Kid akurikiranweho abenshi bagwamo batabizi

Ku wa 6 Mata 2022 Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha yandikiye Umushinjacyaha asaba uburenganzira bwo kugenza itumanaho rya Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] ryose akoresha kuva tariki ya 9 kugeza tariki 25 Mata 2022 ‘kubera icyaha yakekwagaho cy’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina’.

Umushinjacyaha Mukuru nawe yasubije ibaruwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha ku wa 6 Mata 2022 atanga ubwo burenganzira yasabwe.

Iperereza ubugenzacyaha bwakoze bwabajije Akariza Hope witabiriye Miss Rwanda 2019, 2020 na 2021 avuga ko usibye no kwakwa ruswa ishingiye ku gitsina, yanahawe ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibinyobwa bisindisha amaze guta ubwenge akoreshwa imibonano mpuzabitsinda ku gahato na ‘Prince Kid’.

Mu iperereza kandi habajijwe Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, avuga ko nta ruswa ishingiye ku gitsina yigeze yakwa ariko agaragaza ko tariki ya 4 Mata 2022 mu gihe cya saa munani z’ijoro, Miss Nshuti Divine yamwoherereje ubutumwa bugufi akoresheje telefoni ye amugisha inama amubwira ko ‘Prince Kid’ yagerageje kumusaba ko baryamana akamuhakanira ndetse anongeraho ko bimubangamira cyane.

Miss Mutesi Jolly yamugiriye inama yo gukomeza kwihagararaho akamwangira.



Mu majwi yumviswe tariki 16 Mata 2022, Ishimwe Dieudonné yumvikana ahamagara Nshuti Divine Muheto arimo amugaya amubwira ko ‘yamurwaniye intambara atamuzi none akaba amwimye ‘Happines’ (Ibyishimo).

Ku cyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyakorewe Nshuti Muheto Divine na Akariza:

Kuri Akaliza Hope: Ubushinjacyaha buvuga ko Ishimwe Dieudonne mu gihe yari agiye gukoresha imibonano mpuzabitsina ku nshuro ya kabiri Akariza Hope ngo akaba yaramwizezaga ko azamufasha gusubira muri Miss Rwanda ya 2021 akamuboneramo umwanya mwiza. Iri shimishamubiri ryabaye kugira ngo hazagire icyo azamukorera.

Kuri Nshuti Muheto: Urukiko ruvuga ko kuba hari interception (kumviriza amajwi) ryakozwe ubwo Ishimwe Dieudonne yasabaga Nshuti Divine Muheto ko bakorana imibonano mpuzabitsina nk’inyiturano cyane ko yamugaragarizaga ko kugira ngo yegukane ikamba rya Miss Rwanda 2022 ari intambara yamurwaniye bityo nawe agomba kumushimisha. Urukiko ruvuga ko ibi bigaragaza gusaba rushwa ishingiye ku ishimishamubiri.

Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid aburana ahakana ibyaha akurikiranweho, akisobanura avuga ko ibyo aregwa ari ibintu abantu bagiye bubaka kugira ngo bagere ku kintu bashaka kugeraho.

Yisobanura avuga ko atumva uko bavuga ko yahaye umukobwa ungana na nka Hope inzoga akamusindisha, ko urwo rumogi bavuga yamuhaye bagaragaza uko yaba yararumuhaye…

Ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ni iki?

Umunyamategeko Gatari Salim Steven washinze ‘G&G Advocates’ yabwiye INYARWANDA dukesha iyi nkuru ko ari gacye iki cyaha kiganisha ‘ku mugambi’ ari nayo mpamvu ibimenyetso byacyo bigorana kubibona mu bihe bitandukanye.

Ati “Ni bimwe mu byaha bigora ariko kubera ko ari ibyaha bishingiye ku gitsina akenshi uburyo bikorwamo bikorwa mu buryo bw’ibanga rikomeye ku buryo no kubibonera ibimenyetso bigora. Impamvu bitagenzwa cyane ngo tunabibone mu nkiko ni uko kubibonera ibimenyetso bigora.”

Yavuze ko kuri we hafi 60% by’abantu bashobora kuba ari abakandida kuri iki cyaha batazi. Agatanga urugero rw’umugabo wagiye mu kabari kunywa inzoga, akajya akubita urushyi ku kibuno cy’umukobwa wamwakiriye amuganiriza bisanzwe.

Avuga ko uyu muntu ashobora kuba ari kubikora atagamije ko hari ikindi kintu kiza kuvamo “ariko ibikorwa ubwabyo akoze bikaba birimo birahamya ko ari gukora iki cyaha kuko itegeko rivuga ko ni mu buryo ubwo ari bwo bwose.”

Uyu munyamategeko umaze imyaka isatira 10 muri uyu mwuga, avuga ko itegeko rihana iki cyaha ritagaragaza ibikorwa umuntu yakora byatuma akurikiranwaho iki cyaha ari nayo mpamvu ushobora gusanga ibikorwa urimo gukorera uwo mudahuje imiterere irimo kuganisha kuri uko gushimisha uwo mubiri wawe.

Yavuze ko iyi ngingo ifunguye kandi ko umushingamategeko atigeze avuga mu buryo burambuye ibikorwa bigize iki cyaha, ari nayo mpamvu abantu bakwiye kwitonda.

Gatari Steven avuga ko iyo bigeze ku guhoza undi ku nkeke ari ukubuza undi amahwemo ‘kugira ngo mukore cya gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina’.

Yavuze ko kugenza ibi byaha bigorana kuko ari ‘ibyaha bikora ku marangamutima y’abantu n’ibyubahiro by’abantu’ ari nayo mpamvu ‘akenshi ababikorerwa bahitamo kwicecekera na cyane ko wumva biba bitageze kuri wa mugambi’.

Avuga ko harimo n’abahura n’iri hohoterwa baba batazi ko ari uburenganzira bwabo gutanga ikirego. Akavuga ko hari itegeko rirengera abatangabuhamya, bityo ko nta muntu ukwiye gutinda gutanga ikirego mu gihe yakorewe iri shimishamubiri.

Ati “…Mu rukiko niho bitandukaniye. Iyo bigeze mu rukiko ibintu bivugwa mu mazina yabyo, bivuze ngo n’uwakorewe icyaha agomba kuvugwa mu mazina nyine kugira ngo na wa wundi ucyekwaho icyaha nawe yiregure kuri uwo muntu yabwiwe cyangwa se yiregure kuri ibyo bikorwa bavuga yakoze.”

Akomeza ati “Rimwe na rimwe kubera icyo cyubahiro cyabo badashaka kugitakaza bo ni ko baba babyita ko badashaka ko ibintu byabo bijya hanze ugasanga bahisemo guceceka bakabyihorera.”

Uyu munyamategeko yavuze ko ibi ari zimwe mu mpamvu zituma urubanza nk’uru rushyirwa mu muhezo wa rubanda n’itangazamakuru.

Akavuga ko gushyira urubanza mu muhezo ari ‘ukugira ngo mu gihe ibiri kuburanwa cyangwa ibiri buze kuvugwa muri urwo rubanza biri buze gukora ku cyubahiro n’imigenzo ndangabupfura isanzwe, hari ibintu bitavugirwa mu ruhame mu muco nyarwanda kandi wibuke ko inkomo y’amategeko menshi ni imico n’imigenzo y’ibihugu’.

Yungamo ati “Rero niba ibintu bitavugirwa mu ruhame ntabwo watuma ibyo bintu biza kuvugirwa mu rukiko imbere harimo abandi bantu kandi hari uwo bizagukoraho kuri cya cyubahiro cye.”

Yavuze ko urubanza rushyirwa mu muhezo kugira ngo hatabaho ‘ipfumwe’ ku bakorewe icyaha no kubarinda sosiyete kugira ngo itamenya ibyabereye mu rubanza. Icyo gihe urubanza ruba rurimo Inteko Iburanisha n’ababuranyi.

Avuga ko imanza z’abana ari itegeko ko zibera mu muhezo. Izindi manza zishobora kubera mu muhezo harimo iz’umuryango n’izindi.

Umunyamategeko Steven asaba abantu kwitwararika cyane kuri iki cyaha. Ati “Icya mbere ni kimwe buri muntu arebe ibimureba ibitamureba arebe ku ruhande. Impamvu mbivuze ni ukugira ngo niba wagiye ahantu mu kabari icyakujyanye ni ukunywa, reba icupa ryakujyanyeyo wijya kureba ku ruhande ujye gukora ibitakuzanye na cyane ko ibyo atari serivisi wishyurira.”

Akomeza ati “Abantu bitondere ibikorwa bakora. Ushobora gukora ibikorwa by’imikino, byo gutebya ariko urimo wishora mu byaha. Icyo ni kimwe. Icya nyuma nkunda kubwira abantu amategeko ni ubuzima kandi icyiza cyayo ni kimwe, nta muntu itegeko rirohera ngo ni uko atigeze amenya uko rigenda’.”

Yavuze ko itegeko waba urizi, waba utarizi ‘riraguhana’. Arakangurira abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira imbaraga zo kuvuga no gutanga ikirego kandi bakabitangira ku gihe.

Ati “Uhishira umuntu wagukoreye icyaha wowe uyu munsi wenda ukagira icyo kibazo ukabyihanganira, ejo akagikorera undi, n’ejo akagikorera undi.”

“Ukaba wowe ushyize imbere umuco wo guterekerera abanyabyaha, yego! Ni byiza kugira ngo ayo makuru bajye bayatanga ariko bayatangire igihe mu gihe ibimenyetso bikibasha gukusanwa no kubonwa.”

Itegeko rivuga iki ku Ishimishamubiri

Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Ni icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 149 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ingingo ya 6 y’iryo tegeko iragira iti, “Umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose, usaba, wemera cyangwa usezeranya gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa utuma undi muntu arigirirwa cyangwa wemera amasezerano yaryo kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ikidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo ishimishamubiri ryakozwe kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Ishimwe Dieudonné uzwi nka ‘Prince Kid’ ukuriye kompanyi Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda akurikiranweho ‘Gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina

Umunyamategeko Gatari Salim Steven washinze ‘G&G Advocates’, yavuze ko bitoroshye kubona ibimenyetso ku cyaha cy’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Twitter
WhatsApp
FbMessenger