Ishami rya polisi rishinzwe kurwanyaninkongi z’umuriro ririguhugura abakozi ba RIB
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro (FRB) rikomeje ibikorwa byo guhugura abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku buryo bwo kwirinda no kurwanya inkongi ndetse n’uko bakora iperereza ahabaye inkongi y’umuriro.
Ku wa Gatandatu taliki ya 30 Ukwakira ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura hahuguwe abagenzacyaha 30, aba bakaba ari ikiciro cya Kabiri gihuguwe.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro, Assistant Commissinoner of Police (ACP) Paul Gatambira, yavuze ko aba bagenzacyaha babanza guhugurwa ku bigize inkongi, ibiyitera n’uko yirindwa.
Yagize ati: “Tubanza kubagaragariza ibijyanye n’ubutabire (Chemistry) biba mu muriro, uko wakwitwara habaye inkongi, amoko y’inkongi n’ibiyizimya. Tunabagaragariza ibituma habaho inkongi ndetse n’ingamba zo kwirinda ko gazi itekeshwa yatera inkongi.”
ACP Gatambira yakomeje avuga ko nyuma yo kugaragariza abagenzacyaha imiterere y’inkongi z’umuriro n’ibiyitera, banahugurwa uko bakora iperereza ahabaye inkongi y’umuriro. Basobanurirwa ko gukora iperereza ahabaye inkongi bitandukanye n’ahabaye ibindi byaha.
Yagize ati: “Abagenzacyaha tubagaragariza uburyo bwo kumenya icyateye inkongi. Nk’umugenzacyaha agomba gusobanukirwa inkongi icyo ari cyo, mbese akagira ubumenyi rusange ku nkongi.”
Abagenzacyaha bagaragarizwa ko gukora iperereza ku cyateye inkongi bisaba ubushishozi bwimbitse, bakagera ahabereye inkongi bakamenya icyateye inkongi niba ari impanuka isanzwe cyangwa hari uwagize uruhare mu guteza iyo nkongi ku bushake.
Ibi umugenzacyaha ashobora kubigeraho abajije abatangahabuhamya yasanze ahabereye inkongi ndetse nawe agakusanya ibimenyetso by’ibyo yiboneye n’amaso ye.
Kugeza ubu ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (RFB) bamaze guhugura abagenzacyaha barenga 60, abahuguwe ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira bari icyiciro cya Kabiri, bikaba biteganyijwe ko buri wa Gatandatu w’icyumweru hazajya hahugurwa abagenzacyaha.
Iri shami rya Polisi kandi rimaze igihe ritangiye ibikorwa by’amahugurwa mu bigo bitandukanye ku kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro aho bakorera ndetse n’aho batuye. Byose biri mu mugambi wo kugira ngo buri muturarwanda agire ubumenyi rusange ku kwirinda inkongi no kwitabara igihe yabaye.
Inkuru ya Imvaho Nshya