AmakuruAmakuru ashushye

Ishami ry’ urwego rw’ubukerarugendo rurasaba leta ubufasha kubera Coronavirus

Raporo y’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, igaragaza ko muri Werurwe bwagize igihombo cya miliyari 34.9 Frw, bivuye ku nama zasubitswe n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo byahagaritswe, kubera ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Ishami rireba iby’ubushabitsi mu bukerarugendo mu rwego rw’abikorera mu Rwanda ryandikiye ikigo gishinzwe iterambere,RDB, risaba leta kugoboka abacuruzi muri uru rwego kubera igihombo barimo, ndetse batakomeza kubarirwa inyungu ku madeni bafitiye za banki.

Iyi raporo yashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere ku wa 14 Mata, igaragaza ko urwego .

U Rwanda rugiye kumara ibyumweru bine(4) ruhagaritse ubuzima busanzwe, hakorwa ibya ngombwa cyane gusa, mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya coronavirus.

Leta y’u Rwanda yatangaje zimwe mu ngamba zo gufasha abikorera guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo zirimo;
Gusaba za banki korohereza abafite imyenda uburyo bwo kwishyura, korohereza abacuruzi bafite ibibazo mu kwishyura imisoro, kutishyuza kohereza no kwakira amafaranga mu ikoranabuhanga n’izindi.

Gusa muri iyi baruwa, iri shami rivuga ko hari abacuruzi b’abanyamuryango baryo babwiwe na banki bafitiye imyenda ko inyungu kuri iyo myenda iziyongera muri iki gihe batari kubasha kwishyura.

Iri shami rivuga ko mu myaka ine ishize, hoteli zirenga 50 zatejwe cyamunara cyangwa zigahindura ibikorwa kubera ibibazo byo kwishyura imyenda y’amabanki.

Rikavuga ko hoteli zarokotse iyo nkubiri n’ubu zari zigihanganye n’umutwaro wo kwishyura za banki.

Mu ibarura mu bakora ubushabitsi bwo; gucumbikira abantu, gutwara abakerarugendo, gutwara abantu no kwakira inama iri shami ngo ryasanze kugeza mu mpera z’ukwezi gushize aba barahombye miliyari 34,9 y’u Rwanda.

Mu gukusanya amakuru ku bihombo byabayeho muri Werurwe uyu mwaka, PSF yegereye ibikorwa 207 bingana na 24% byo mu rwego rw’ubukerarugendo.

Iri shami ry’ubukererarugendo mu bikorera, risaba leta koroshya inyungu ku madeni izasabwa abari muri ubu bushabitsi mu gihe ubu batariho bakora kandi bari guhomba.

Risaba leta gushyiraho uburyo bwo guhemba abakozi bo muri ubu bushabitsi kugeza bongeye gukora uko byari bisanzwe.

Risaba leta kandi gushyiraho ikigega cyo guha amafaranga abakora ubu bushabitsi ngo babashe kongera gukora nibura mu gihe cy’amezi 12.

Mu bindi basaba ni uko basonerwa na Rwanda Revenue Authority mu kwishyura imisoro mu gihe runaka.

Leta y’u Rwanda iri mu bihugu biherutse gukurirwaho kwishyura imyenda ifitiye ikigega mpuzamahanga cy’imari ku isi mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere.

Iherutse kandi kwemererwa n’iki kigega inkunga ingana na miliyoni $109. Byose bigamije gufasha guhangana n’iki cyorezo n’ingaruka kizagira ku bukungu n’imibereho muri rusange.

Ubukerarugendo buri mu byinjiriza u Rwanda imari nini, imibare ya RDB ivuga ko mu 2017 uru rwego rwinjije mu gihugu miliyoni $438. Umwaka ushize, umukuru w’ikigo RDB yatangaje ko mu bukerarugendo u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwinjiza miliyoni $800 buri mwaka mu myaka itanu iri imbere.

Nubwo uru rwego ruvuga ibi , iki gihombo ku mahoteli gishobora gukomeza kuko n’iyo Coronavirus yagabanya umurego, itashirira rimwe ku Isi yose ku buryo ibihugu bifungura amarembo kuri ururwego bitikanga nka mbere mugihe iyi rwara yaba itarabonerwa umuti n’urukingo.

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Ubukerarugendo, The World Tourism Organization (UNWTO) ugaragaza ko ubukerarugendo buzagira igihombo cya miliyari ziri hagati ya 300 na 450 z’amadolari mu 2020.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger