Iserukiramuco rya Kigali Up ryasojwe na Polisi abahanzi bamwe birukanwa ku rubyiniro
Guhera ku wa Kane tariki ya 26 Nyakanga 2018 i Kigali kuri Stade Amahoro haberaga iserukiramuzo ngarukamwaka ryiswe Kigali Up, mu gihe byari biteganyijwe ko rirangira kuri uyu wa gatandatu, byabaye ngombwa ko Polisi ibafungira umuhanzi wari ku rubyiniro atarangije kuririmba.
Iri serukira muco ryaranzwe n’ubwitabire buri hasi cyane ryasojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, ahagana saa tanu n’iminota nka 20 nibwo Polisi y’ u Rwanda yatangiye kwinjira muri parikingi ya Stade ahaberaga igitaramo, ubwo binjiraga ni umuhanzi Jah Bone D wari ku rubyiniro aririmbira bake cyane bari bahari.
Kuva icyo gihe Polisi yahise isaba abategura iri serukiramuco ko bafunga bagasoza iigitaramo kuko bari barengeje amasaham uyu muhanzi wahoze akorera umuziki we mu busuwisi byabaye ngombwa ko bamuzimirizaho mikoro yaririmbishaga ndetse bigera naho we akomeza kuvuga atazi ko mikoro bayifunze kugira ngo basoze igitaramo.
Uyu muhanzi wari urangije indirimbo ye ya kabiri yitegura kuririmba iya gatatu yakomeje kuvuga azi ko indangururamajwi zikiriho asanga bazijimije ndetse asabwa kuva ku rubyiniro. Polisi yemereye Mc Lion Imanzi kujya ku rubyiniro agasoza igitaramo ari nako byagenze saa tanu na mirongo ine n’irindwi z’ijoro (23:47′). Abahanzi nka Active, Jody Phibi, umuhanzi ukizamuka Igor Mabano na Lulu wavuye muri Malawi bo bari bavuye ku rubyiniro.
Mu gihe uyu muhanzi n’abacuranzi be bibazaga ibibaye, MC Lion Imanzi yahise abasanga ku rubyiniro ababwira muri make uko bigenze bahita bava ku rubyiniro ari nako ashimira ababashije kwitabira iri serukiramuco ababwira ko ari aho umwaka utaha.
Umuhanzi Jah Bone D wazimirijweho ibyuma ni muntu ki?
Ubusobanuro
Jah: Imana
Bone: Igufwa
D: Delta: Ni ingombajwi ya 4 mu rurimi rw’Ikigereki
Delta ni ingombajwi ya 4 mu rurimi rw’Ikigereki (The fourth letter of the Greek alphabet). Yarikoresheje kubera ko ari umwana wa kane mu muryango we.
Avuga ko yatangiye kuryitwa muri 2000 akigera mu Busuwisi aho akorera ibikorwa bya muzika.
Muri Mutarama yavuze ko atangira muzika yakoreshaga izina ry’ubuhanzi rya ‘Darius Rourou’, amaze kwinjira mu nzira y’agakiza Jah Ras Tafari (Abarasita niko bita Imana) ampamagaye mba mpinduye ubuzima mba umuntu mushya n’amazina birajyana. Jah Bone D n’izina ry’agakiza ntabwo ari iry’abababirone.