Iserukiramuco rya Kigali Up ni iki risigiye uruganda rw’ umuziki nyarwanda ?
Ibitaramo bya Kigali Up Music Festival byabaga ku nshuro ya 8 byatangiye ku munsi wo kuwa kane taliki ya 26 kugeza 28 Nyakanga 2018 , ibitaramo byabaye iminsi itatu bifungurwa n’umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Reggae, Alpha Blondy wari ugarutse mu Rwanda.
Ibi bitaramo byagiye birangwa no kutitabirwa cyane nka mbere ubonako uko bigenda biza abantu bagenda bagabanuka icyakora ku munsi wa mbere nibwo abantu baje ariko batangana n’izina rya Alpha Blondy wari uri gufungura iri serukiramuco ryabaga ku nshuro ya 8.
Iri serukiramuco umuntu ntiyabura kuvuga ko hari icyo risigiye abanyarwanda cyangwa abandi bafite aho bahuriye n’uruganda rw’umuzika nyarwanda, ubona ko hakiri ibyo gukosora , kubahiriza no kongerwa muri uru uyu muziki urugukura uko bukeye uko bwije.
Iri serukiramuco ryahaye umwanya ukomeye abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika ryahoze ku Nyundo ubu ryimuriwe i Muhanga , Aba bayenshuri berekanye ubuhanga bamaze kugeraho mu gucurangira abahanzi batandukanye baba abo mu Rwanda cyangwa bo hanze baba batumiwe.
Jacques Murigande wamenyekanye cyane nka Mighty Popo avuga ko yashimishijwe n’urwego aba banyeshuri ba muzika bamaze kugeraho nubwo abona ko bagifite urundi rugendo “Ibi bintu njyewe byandenze kubona umuhanzi Nyarwanda /umunyeshuri acurangira umuhanzi Nyarwanda neza cyane , agacurangira umunyamahanga neza cyane , agacurangira umunyamerika neza cyane,urabona ko turi mu nzira nziza , sinshaka kwikomera amashyi cyane menshi turacyafite urugendo ariko duhagaze neza peeh…. ”
Iri serukiramuco ryari ryiganjemo abahanzi baturutse hanze y’u Rwanda ntiryabashije kubona abantu nk’uko byari byitezwe ko haza abakunzi b’umuziki benshi , ibi abakurikira bya hafi uruganda rw’umuzi nyarwanda bavuga ko iri serukiramuco ryaba ryarazize ari uburyo bwo kwamamaza bwabaye buke cyane, abanyamuziki batumiwe nubwo batamenyerewe mu Rwanda ariko abakunzi b’umuziki cyangwa abanyarwanda muri rusange basigaye bakunda gusohoka ngo kuko ubona basigaye bajya mu mahoteli bakurikiye umuziki w’umwimerere (Live). Ibi bisobanuye ko igitaramo kitamamajwe bizajya biba bigoranye ko kibona abantu benshi baba bitezwe kuhagera.
Mighty Popo uri mubategura iri serukiramuco avuga ko badafite ububasha bwo gukora imenyekanisha bikorwa(Marketing) ku buryo buhagije, aha yagize ati “ Icyo ntekereza ni uko ntabwo dufite ububasha bwo gukora imenyekanisha bikorwa (marketing) kuburyo buhagije, kuko iri serukiramuco ndikura kumufuka wanjye , kuba ntafite abaterankunga bahagije, baremereye, bakomeye ,gushora imari muri ibi bintu turi gukora ni ibintu byigenzi kugirango umuntu ahamagaze abantu, amafaranga dufite ntabwo ahagije.. ”
Ibi bikomeje kugaragaza ko abashoramari mu muziki cyangwa muri uru ruganda rwa muzika mu Rwanda bakiri bake cyane n’ubwo uru ruganda rugenda rukura umunsi ku munsi.
Abategura ibi bitaramo nkibi baracyafite akazi gakomeye ko kubanza gukundisha abanyarwanda baba basabwa cyane kuza muri iki gitaramo akenshi baza bakurikiye abahanzi baza baba bafite amazina akomeye , ni nayo mpavu usanga muri mu maserukiramuco nkaya harimo umubare munini wabanyamahanga. Kigali Up itumira abahanga batanduka mu muziki baba baturutse hirya ni hino ku Isi , Abanyarwanda si ko badakunda abo bahanzi n’ubwo baba batabazi ahubwo ubona ko akenshi baba batabikundishijwe kuko rimwe na rimwe ubasanga ahandi bakurikiye umuziki w’umwimerere (wa live).
Iri serukiramuco ryari rifite umwihariko wabaye ku munsi wo kuwa gatanu ubwo aba DJ,s bacurangiranga abantu bari baje muri ikigitaramo ariko bumva umuziki bakoresheje Ecouteur ibintu bisanzwe bijwi nka Silent Disco.
Mighty Popo avuga atabura gushimira abahanzi ,abanyarwanda n’abanyamahanga bakunda muzika bitabiriye ibi bitaramo avuga ko babona ubwiza bwa muzika
Igitaramo cyo gusoza Kigali Up bitewe n’umubare munini w’abahanzi bagombaga kuririmba cyagonze amasaha abategura iki gitaramo bari bahawe na Polisi ko batagomba kurenza saa tanu zijoro bagicuranga ngo kuko baba bateza urusaku bituma Polisi igifunga kitarangiye ndetse biba ngombwa ko Jah Bone D afungirwaho ibyuma ari ku rubyiniro.
Si iki gitaramo cyo nyine gifunzwe na Polisi kubera amasaha aba amaze gukura cyane cya urusaku , ibi nabyo ubona ko bisigaye bibera imbogamizi abategura n’abitabira ibitaramo byo muri Kigali baba batashye batabonye igitaramo cyose uko cyakagombye kugenda, ubona ko hakenewe ubundi buryo cyangwa igitaramo kigakorwa kare.