Iserukiramuco rya filimi zakozwe cyangwa zikayoborwa n’abagore rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatatu.
Iserukiramuco ryiswe URUSARO INTERNATIONAL WOMEN FILM FESTIVAL 2018 rigiye kuba ku nsuro yaryo ya gatatu ry’ibanda ku kwerekana ubushobozi bw’umugore muri sinema, iri serukiramuco rizibanda mu kwerekana filimi zakozwe cyangwa zikayoborwa n’abagore
Iri serukiramuco rifite insanganyamatsiko igira iti”Cinema mu iterambere ry’umugore” Iri ni iserukiramuco rya filime zakozwe kandi zikayoborwa n’abagore, ndetse n’izindi zikinwa n’umugore , izakozwe n’abagabo ariko umukinnyi mukuru akaba ari umugore cyangwa zikavuga k’umugore ukora igikorwa cy’indashyikirwa. Izindi filime zizitabira ni ku burerenganzira bw’umugore n’umwana ndetse no ku bibazo byo mu ngo.
UIWFF (URUSARO International Women Film Festival) ni Iserukiramuco ryabyawe n’umuryango wa Cine-Femme, umuryango ugamije kuzamura abagore mu mwuga wa sinema rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, rikaba rizamara icyumweru dore ko rizatangira ku italiki ya 03 Werurwe 2018 kugeza 09 Werurwe 2018. Iri serukiramuco riba mu cyumweru kirimo italiki ya 8 werurwe, ikaba italiki yizihizwa ho umunsi w’umugore ku Isi. iki gikorwa ni urubuga rukomeye abagore banyuzamo ibitekerezo byabo binyuze mu mashusho ya filime banditse, bayoboye cyangwa se bakinnye mo.
Iri serukiramuco, rifite umwihariko udasanzwe kuko rizagira umunsi wa films nyarwanda “ Rwanda movies day”, ku italiki ya 08 Werurwe 2018. Muri iri serukira muco hazaba kandi n’amahugurwa kuva ku italiki ya 5 na 8 werurwe, ay’amahugurwa azibanda ku kwandika no kuyobora filime; ikindi ni uko azitabirwa n’igitsina gore ntawe uhejwe, apfa kugaragaza ko afite impano. n’igitsina gabo ntigihejwe gusa hazakirwa abagabo batarengeje imyaka mirongo itatu (30).