Isango Star yakomwe mu nkokora n’inzego z’umutekano maze Hash Tag Party irasubikwa
Phil Peter utegura ibitaramo bya Hash Tag Party kubufatanye na Radio akoraho ya Isango star ku munsi wejo inzego z’umutekano zahagaritse igitaramo cye cyagombaga kubera i kigali .
Ni muri gahunda ya Isango star yo gutegura ibitaramo bise Hash Tag Party, ibi akaba ari ibitaramo bigomba kuzenguruka intara zose zigize igihugu, ahari hatahiwe ni i Kigali aho iki gitaramo cyagombaga kubera kuri Car Wash. Iki gitaramo cyaje gusubikwa ku munota wa nyuma ndeste n’abahanzi bageze kurubyiniro.
Byari biteganyijwe ko igitaramo cyagombaga gutangira ku isaha ya saa Cyenda nk’uko byagaragaraga ku mpapuro zamamaza iki gitaramo , nubwo wabonaga ubwitabire ari buke cyane ariko kuri iyo saha abantu bari batangiye kugera aho iki gitaramo cyagombaga kubera.
Abategura Hash Tag Party basa naho babeshye abantu kuko byageze ku isaha ya saa yine igitaramo kitaratangira maze abantu batangira kwitahira.
Nubwo benshi bumvaga ko Isango Star yababeshye, nta ruhare Isango Star yateguye iki gitaramo yabigizemo ahubwo byatewe n’inzego z’umutekano kubera ko aho igitaramo cyagombaga kubera hatuye abayobozi . Inzego z’umutekano zasabye abategura igitaramo ko batacuranga imiziki kugirango urusaku rw’ibyuma rutarogoya aba bayobozi batuye hafi ya Car Wash.
Iri ni ihurizo rikomeye ryari rihawe Dj akaba n’umunyamakuru Phil Peter wari kuvanga imiziki kuko bitari gushoboka ko abahanzi bari kuririmba badacuranga.
Ntakundi byari kugenda , MC Phil Peter yahamagaye abahanzi bose ku rubyiniro basuhuza abafana banaririmbana indirimbo imwe bose banaboneraho gusaba imbabazi abafana ku kibazo kibayeho gitumye igitaramo gisubikwa.