Isabella na Gabriella, impanga zavutse zidasa ku ruhu, zatangaje benshi.
Isabella na Gabriella ni abana bavutse ari impanga, bamaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga kubera ko ibara ry’impu zabo atari rimwe, umwe ni umwirabura undi akaba umuzungu.
Aba bana bamaze kugira amezi arindwi bageze ku isi, bamaze kuba ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, aho usanga abantu babatangarira kuba baravutse ari impanga ariko bakavuka badasa na gato ku ibara ry’uruhu ndetse n’ibara ry’amaso yabo.
Gabriella na Isabella bavukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu kwezi kwa kane uyu mwaka, bavuka ku babyeyi b’abanyamerika ariko bafite inkomoko ku mugabane wa Afurika.
Nyina w’aba bana witwa Clementina Shipley, yatangarije igitangazamakuru cyo muri Amerika yuko abana be bakuriye mu ngobyi za nyababyeyi ebyiri zitandukanye, akaba ari yo mpamvu ngo baje batandukanyije ibara ry’uruhu.
Inararibonye mu buvuzi zo mu Bwongereza, zatangaje ko ibi bidakunze kubaho ko impanga zivuka zidasa ku ruhu, ngo amahirwe yuko byaba angana na 1/500.
Ku rubuga rwa Instagram rwakorewe aba bana, rwitwa “Little Strong Girls”, Gabriella n’impanga ye Isabella, bamaze gukurikirwa n’abantu barenga 32.000, bose batangarira ubudasa bwabo dore ko bitoroshye kwemera ko aba bana bavukana koko.
Aya ni amwe mu mafoto ya Gabriella na Isabella, impanga zavutse zidasa ku ruhu.
Source: sudouest.fr