AmakuruImikino

Irushanwa ry’intwari ry’uyu mwaka rizagaragaramo n’amakipe y’abagore

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryemeje itariki ya 10 Gashyantare 2018 nk’itariki ntakuka shampiyona y’abari n’abategarugori igomba gutangiriraho, yaba iy’ikiciro cya mbere n’iy’icya kabiri.

Itangazo iyi nzu iyobora ruhago yageneye abafite amakipe y’abari n’abategarugori rivuga ko shampiyona izatangira mu kwezi gutaha, bityo amakipe akaba asabwa kwandikisha abakinnyi azifashisha bitarenze ku wa 07 Gashyantare.

Ku bijyanye n’imikino amakipe yo mu byiciro byombi, hari format nshyashya iri kwigwaho ngo harebwe uko mu mwaka hajya hakinwa byibura imikino 90.

AS Kigali y’abari n’abategarugori igiye kuza gukina iyi shampiyona ishaka igikombe cya 11 yikurikiranya. Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali ni nayo ifite icya shampiyona y’ubushize yatwaye ku manota 39. Ni nyuma yo gutsindwa umukino umwe wonyine yatakaje imbere ya Scandinavia.

Ni mu gihe amakipe ya Gakenke na Rambura yo yarangije ku myanya y’inyuma bityo akaba yarahise amanuka mu kiciro cya kabiri.

Aya makipe yombi agomba gusimburwa na AS Kabuye WFC yarangije ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’ubushize cyo kimwe na Rugende yarangije ari iya kabiri.

FERWAFA ivuga ko amakipe y’abagore na yo azitabira bwa mbere irushanwa ry’itiriwe intwari z’igihugu kimwe na basaza babo basanzwe bakina iri rushanwa.

Mu rwego rw’abagore, iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe abiri yonyine ari yo AS Kigali yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka na Scandinavia yarangije shampiyona ari iya kabiri. Ni nyuma y’icyemezo FERWAFA yafashe ubushize cy’uko irushanwa ryose ry’Intwari riteguwe rigomba no kugaragaramo amakipe y’abagore.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger