Irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi ryari ryakomereje i Huye na Rusizi. +AMAFOTO
ArtRwanda- Ubuhanzi irushanwa rigamije kuvumbura no kuzamura impano ziri mu rubyiruko hibandwa cyane ku bafite izihebuje no kubafasha kuzibyaza inyungu ryakomereje mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo na Akarere ka Rusizi mu ntara yUburengerazuba kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22-23 Nzeri 2018.
Iri rushanwa ryitabirwa n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 . Nyuma yutu turere iri rushanwa ryibanze rizasorezwa mu mujyi wa Kigali ku wa 29-30 Nzeri 2018. Abitabira irushanwa impano zimurikwa ni Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.
Hanyuma Abazatsinda bazahugurwa bafashwa kwagura impano yabo, bahura n’inzobere zitandukanye. Bazahabwa amafaranga n’ibikoresho bibafasha. ndetse hari n’umwanya wo gushyira ku isoko ibihangano byabo aho abafatanyabikorwa bazajya babafasha kubona urubuga rwo kugaragaza impano zabo muri gahunda zitandukanye .
- Uko byari byifashe mu Karere ka Rusizi
Mu karere ka Rusizi ho muntara y’Uburengerazuba ku munsi wa mbere w’aya marushanwa y’ibanze, hiyandikishije urubyiruko 325.
Akanama nkemurampaka i Rusizi kari kagizwe na Mani Martin, Sonia Mugabo, Ntarindwa Diogene ‘Atome’, Kibibi Jean de Dieu na Bruce Melodie.
Habimana Sylvère yabwiwe kujya kunoza imiririmbire ye maze asubiza ati “Nta gihe ngifite kuko imyaka yanjye izarangira vuba. Imyaka yanjye iri mu marembera”.
Jean Damascène Habimana. uyu musore we yahisemo kuririmba indirimbo Anna Mariya’ indirimbo ibabaje ivuga kubuzima bwe .
Nzeyimana Luckman umunyamakuru uri gutegura ikiganiro cy’irushanwa kizaca kuri televiziyo Rwanda yongeye gutanga amahirwe y’imbonekarimwe! yemerera umwe mubanyempano gukomeza nyuma yo kutanyura akanama nkempura mpaka kose.
Umubare munini w’abanyempano baturutse mu turere twa Rusizi , Nyamasheke na Karongi bageze imbere y’Akanama Nkemurampaka ni abahanzi /abaririmbyi b’indirimbo
Abanyempano bo mu Burengerazuba bigaragaje ku byino zigezweho muri Afurika nka Shoki na Shaku Shaku
- Uko byari byifashe mu karere ka Huye
Mu Karere ka Huye hiyandikishije abanyempano 415 naho umubare munini wabamuritse impano bari abahanzi b’indirimbo.
Abagize akanama nkemurampaka mu karere ka Huye kari kagizwe na Sandrine Isheja Butera, Jones Kennedy Mazimpaka, Moses Turahirwa, Jean-Marie Kabakera na Danny Vumbi.
Amafoto : ArtRwanda-Ubuhanzi