Irushanwa “ArtRwanda-Ubuhanzi”ryatangiriye i Kayonza (+AMAFOTO)
Uyu munsi mu karere ka Kayonza urubyiruko rwo mu Ntara y’Uburasirazuba rwitabiriye irushanwa “ArtRwanda-Ubuhanzi” rigamije gushakisha impano ziri mu rubyiruko zikabyazwa umusaruro ndetse zigashyigikirwa.
Iri rushanwa ritangiye ku wa 08 Nzeri 2018 , bamwe mubagize akanama nkemurampaka bagera kuri batanu barimo , Umuhanzi Danny Vumbi , Umunyamakuru Sandrine Isheja ,Eric Kabera, Mazimpaka Jones Kennedy na Kabera Jean Marie Vianney.
Art Rwanda-Ubuhanzi iri muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi yo guhanga imirimo ibihumbi 70 mu rubyiruko kugeza mu 2024. Iri rushanwa ryibanze rizabera mu duce dutandatu tw’igihugu aho hazasozwa hamenyekanye abahanzi cyangwa abanyempano 120 bazakomeza mu kindi cyiciro.
N’ubwo irushanwa ryabereye mu Karere ka Kayonza ryanitabiriwe n’urundi rubyiruko rwaturutse mu turere 11 turimo Kayonza, Bugesera, Nyagatare, Gatsibo, Rwamagana, Ngoma, Kirehe, Huye, Kicukiro, Nyanza na Nyaruguru.
Kuri iyi nshuro hiyandikishije abanyempano 409 mu ngeri zirimo Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.
Amarushanwa y’ibanze yafunguriwe muri Midland Motel i Kayonza, ahahuriye abanyempano bashaka kwigaragaza no kugerageza amahirwe bashyiriweho.
Muri iri rushanwa uwemererwa gutambuka ni uwahawe “Yego” enye cyangwa “Yego” eshanu, ugize “Yego” eshatu na “Oya” ebyiri aba yatsinzwe. Aya marushanwa yibanze yafunguriwe muri Midland Motel i Kayonza, ahahuriye abanyempano bashaka kwigaragaza no kugerageza amahirwe bashyiriweho.
ArtRwanda – Ubuhanzi ni umushinga ugizwe n’irushanwa rizashakisha, rikanashyigikira impano zo mu byiciro birimo Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.
Uyu mushinga wa Minisiteri y’Urubyiruko n’iya Siporo n’Umuco, uzashyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation, mu gushakisha impano z’urubyiruko no kuzishyigikira kugera aho zibasha gutunga ba nyirazo.