Irondaruhu muri China: Abirabura bari kujugunywa nk’imyanda
Abirabura bari mu gihugu cy’Ubushinwa batewe ubwoba n’uburyo bari gukorerwa irondaruhu bagasohorwa mu mazu bari basanzwe batuyemo nk’imyanda kandi no gusubura mu bihugu byabo bigoye kubera ko indege zahagaritse ingendo kubera Coronavirus.
Kugeza ubu hafi ibihugu byose bya Afurika bifite ambasade mu Bushinwa biri gusobanuza ambasade impamvu abanyafurika bajugunywa hanze nk’imyanda bajugunya hanze nkuko byagaragaye mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga abanyafurika basohorwa mu nzu babagamo ndetse bamwe bakaba barangiwe kongera kwinjira muri hoteli.
Iki kibazo cy’abirabura bari gufatwa bunyamaswa mu bushinwa cyahagurukije aba diplomate batandukanye bifatanyije n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ibihugu bya Afurika ndetse n’umuryango w’abibumbye ku buryo bari gushyira igitutu kuri leta ya Beijing ngo ihagarike ibi bikorwa biri gukorerwa abirabura baturutse muri Afurika.
Ibihugu nka Ghana, Nigeria, Kenya na Uganda biri mu byasabye ubusobanuro Ubushinwa kuri iki kibazo.
Hari amashusho yagiye hanze agaragaza umwe mu birabura birukanwe mu nzu yabagamo yagize ati “Ubu sinzi aho ndarara”, uyu wavugaga ibi ni umunya-Ghana wari wicaye ku muhanda nijoro ari n’ibikapu bye, ati “Turi abanya-Nigeria, Uganda na Ghana, ubu twirukanwe.”
Hari andi mashusho yagiye hanze agaragaza itsinda ry’abirabura rikuruye ibikapu byabo bashyirwa hanze mu mvura na Polisi, bagiraga bati ” Bari kutwirukana, turi kugenda mu mihanda, ntibari kuduha amazu yo kubamo, ntibari kutwemerera ko tujya muri Hoteli, ntibadushaka duhagaze ahantu hamwe.”
Ubuyobozi bwo muri China buri kwiruhutsa nyuma y’uko Coronavirus isa naho igabanyutse muri iki gihugu , abatuye mu mujyi wa Wuhan ndetse n’ahandi bemerewe gutembera nyuma y’igihe kirekire cyo kuguma murugo guhera tariki 23 Mutarama, birasa naho nta mwanya bafite wo kwita kuri abo birabura.
Hari andi makuru avuga ko aba birabura batuye mu bushinwa bari kwirukanwa ngo babashinja ko bashobora kongera guteza Coronavirus mu Bushinwa, kandi nyamara ntabwo yahereye muri Afurika ahubwo ubushinwa busa naho ari bwo bwakongeje isi yose kuko iki cyorezo niho cyahereye mu mujyi wa Wuhan mu Ukuboza 2019.
Mbere gato y’uko igihe cyo guhagarika ingendo zose kubera Coronavirus, abanyeshuri benshi ndetse n’abandi bari mu Bushinwa bihutiye gutaha bakajya mu bihugu byabo ariko bamwe bafata umwanzuro wo kuhaguma ndetse bakanabona n’amahirwe yo kwitabwaho n’inzego z’ubuzima mu bushinwa, none bamerewe nabi kubera irondaruhu riri kubakorerwa.
Mu Cyumweru gishize, abanya-Nigeria batatu basanzwemo Coronavirus mu majyepfo y’umujyi wa Guangzhou. Nkuko itangazamakuru ry’igihugu ribivuga, ngo umugabo yanduye ku bushake kuko yishe amabwiriza yo kuguma mu rugo akajya muri resitora kwizanira COVID-19 ndetse ngo anayanduza umukobwa we w’imyaka 8.
Umunyeshuri w’imyaka 24 wo muri Uganda, aganira n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP, yavuze ko ubu nta resitora nimwe iri kugurisha abirabura ibyo kurya.
Ati ” Ubu maze iminsi 4 ndyama mu kiraro ntarya……ubu nta hantu na hamwe bangurisha ibiryo, nta duka cyangwa resitora yanyakira.”
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Bushinwa yasabye itangazamakuru kureka kuvuga kuri aba banyafurika bari kujugunywa hanze y’inzu zabo ngo ahubwo bagasingiza leta bavuga ko iri gukora ibishoboka byose ngo COVID-19 itongera kwibasira iki gihugu bwa kabiri bityo ko ngo abantu bari kumva nabi impamvu abirabura bari gufatwa gutyo, asaba abanyamahanga bose bahari gukorana n’inzego z’ibanze.
N’ubwo bimeze gutyo, imibare yatangajwe na leta muri iki cyumweru, igaragaza ko Abongereza, Abanyamerika, Abanyafilippine utabariyemo abanya-Afurika, barenga kimwe cya kabiri cy’abanyamahanga batuye i Guangzhou banduye.
Imijyi itatu y’Ubushinwa niyo ifite umubare munini w’abanya-Afurika bahajya bitewe nuko byorohera abanya-Afurika kugeza ibicuruzwa mu bihugu byabo baba baharanguye ndetse bakaba bakunze kujya kuhashaka ibihendutse. Ibi bituma Guangzhou igira abahagenda benshi bavuye muri Afurika ndetse uyu mujyi ukaba warahawe akazina ka “Afurika ntoya”.