Irebere uburyo Wizkid yakiriwe i Kampala nk’Umwami
Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 ukuboza 2017 i saa saba n’igice z’amanywa,Wizkid yageze i Kampala , kuhakorera igitaramo nyuma yuko mu 2016 yagombaga kuhataramira ariko ntajyeyo ndetse bigatuma ajyanwa no mu nkinko ashinjwa ubwsambuzi no kubeshya abari bateguye icyo gitaramo yagombaga kwitabira.
Nkuko Chano 8 dukesha iyi nkuri ibitangaza, Ayodeji Ibrahim Balogun wamenyekanye nka Wizkid yageze i Kampala uyu munsi nyuma yuko itsinda ry’abacuranzi be ryo ryageze muri Uganda mu minsi ishize, aha bakaba bari bagiye kwitegura igitaramo gikomeye Wizkid agomba kuririmbamo kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2017 nyuma y’umwaka wose abeshye abaturage ba Uganda ko azabaririmbira mu gitaramo ariko bikarangira atahageze.
Nkuko byagenze akigera mu rwimisozi igihumbi , Wizkid akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe n’imbaga y’abanyamakuru kuburyo n’abaturage bari aho bahise bamuhururira bashaka kwitegereza uyu musore umaze kumenyekana cyane muri Afurika nzima ndetse no hanze yayo.
Wizkid agiye gukorera igitaramo muri Kampala nyuma yuko yari yabeshye abagande ko yari kubataramira kuya 3 ukuboza 2016 ku kibuga cya Cricket cya Lugogo.
Wizkid amazina ye nyayo ni Ayodeji Ibrahim Balogun yavutse kuya 16 z’ukwezi kwa karindwi 1990 i Lagos muri Nigeriya aririmba mu njyana ya Afrobeat, Afropop, Reggae, Dancehall na Hip Hop. Yatangiye kuririmba afite imyaka 11akaba yaratangiriye mu itsinda yabarizwagamo kurusengero rya Glorious Five mu 2009.