Irebere uburyo abakobwa bo mu bwoko bw’aba Surma bashaka ubwiza ku mubiri bakoresheje Inzembe (Amafoto)
Suri cyangwa Surma ni ubwoko bw’abantu babarizwa mu manjyepfo ya Ethiopia mu kibaye cya Omo akenshi usanga batunzwe no korora inka cyane ndetse bakaba bazwiho no gutaka imibiri yabo mu buryo budasanzwe, abagabo n’abana bo muri ubu bwoko bakunda kunywa amaraso y’inka cyane.
Umunyamakuru Eric Lafforgue ukorera igitangazamakuru cya Daily Mail dukesha iyi nkuru yageze muri aka gace gatuyemo aba bantu bo mu ubu bwoko bw’aba Surma, yavuze ko igikorwa cyo gutaka imibiri yabo bayitaka gitwara iminota igera ku Icumi. Ni gikorwa kibabaza cyane ariko igitangaje ubona buri mwana wese w’umukobwa ashishikariye ashaka iki gikorwa.
Umwana w’umukobwa utarakorewe uyu mihango bifatwa nkaho ntabwiza afite bamufata nkaho ari mubi cyane Kuburyo mu basore baho biba bigoranye kubenguka bene uyu mukobwa utarakorewe iyi mihango, ni nayo mpamvu usanga buri mwana wese w’umukobwa ugeze mu kigero cy’imyaka icumi atangira kwisabira ababyeyi be ko yakorerwa iyi mihango akagaragara neza mubandi kuko biba bitangiye kumutera imfunwe iyo agiye mu bandi atarakorwe uyu muhango wo kumutaka ku mubiri basa nabawutaka mu rwego rwo kugaragara neza.
Ubu bwoko bw’aba Suri / Surma buhereye mu kibaya kiri hafi y’umugezi wa Omo mu manjyepfo y’igihugu cya Ethiopia. Ku bantu barebye filime ya Black Pather hagaragaramo ubu bwoko bw’aba Surma.