Amakuru

Iraq: Abagore barenga 40 bakatiye urwo gupfa nyuma yo gushyingirana n’ibyihebe

Urukiko rwo muri Iraq rwaraye rukatiye igihano cy’urupfu abagore barenga 40 nyuma yo ‘guhamwa n’icyaha’ cy’uko bashakanye n’abahoze ari abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State.

Mbere yo gukatirwa, Buri umwe muri aba bagore yahawe iminota 10 yo kurwana ku buzima bwe, mbere y’uko umucamanza yemeza igihano cyabo.

Abenshi muri bo bavuze ko bazira ubusa kuko ngo babeshywe n’abagabo babo ko nibagera muri Syria na Iraq bazabaho neza kandi ko nta bikorwa by’iterabwoba bazashorwamo.

Umwe muri bo witwa Djamila Boutoutao w’imyaka 29 ukomoka mu Bufaransa yabwiye urukiko ko yashatse umugabo aziko ari umuririmbyi w’inyana ya rap.

Ati” “Nyuma y’icyumweru ubwo twari mu kwezi kwa buki muri Turikiya ni bwo namenye ko umugabo wanjye ari umu Djihadiste(Icyihebe).”

“Ni njye uri kubizira. Umugabo wanjye yarankubise anamfungira mu buvumo njye n’abana banjye ubwo twangaga kumukurikira muri Iraq.”

Uyu mugore yongeye kugaragara imbere y’ubutabera mu cyumweru gishize, ari kumwe n’abandi 14 nk’uko The Guardian yabitangaje.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mugore yagitakambiye ko byibura cyakwita ku mukobwa we.

Uyu mugore yaganyiraga The Guardian agira ati” Ndumva ngiye gusarira aha. Nshobora kuba ngiye gukatirwa urwo gupfa cyangwa gufungwa burundu. Nta n’umwe ugira icyo ambwira, yaba ambassaderi cyangwa ba nyiri gereza.”

“Ntimugatume batwara umukobwa wanjye. Mfite ubushake bwo kubaha amafaranga, mu gihe mwaba mumpamagariye ababyeyi banjye. Ndabinginze nimumvane hano hantu.”

Hari abavuga ko ibyo Iraq iri gukora ngo ari ukwihorera ku bwarwanyi ba ISIS bari barashegeshe iki gihugu hagati y’umwaka wa 2014 n’uwa 2017, cyane igice cyayo cyegereye umupaka w’igihugu cya Syria.

Boutoutao ni umwe mu baturage b’u Bufaransa bagera ku 1 900 bagiye muri Syria na Iraq gukorana na ISIS, mu gihe abanyamahanga bose bagiye muri ibi bihugu bagera ku bihumbi 40.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger