Iranzi Jean Claude yabaye umukinnyi wa gatandatu wirukanwe na APR wasinyiye Rayon Sports
Iranzi Jean Claude ukina hagati mu kibuga ariko asa n’usatira izamu, yabaye umukinnyi wa gatandatu mu birukanwe na APR FC wamaze kwerekeza mu kipe ya Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yasinyishije uyu mukinnyi ibinyujije kuri Twitter yayo, inamushyira ku rutonde rw’abakinnyi izifashisha mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup.
Rayon Sports yagize iti” Tunejejwe cyane no gusinyisha Iranzi Jean Claude tumukuye muri APR FC. Indwanyi iri ku ruhande rwacu, ndetse ikaba iri no mu bakinnyi tuzifashisha muri CECAFA.
Iranzi Jean Claude yiyongereye kuri bagenzi be bahoze bakinana muri APR FC na bo bamaze gusinyira Rayon Sports, barimo umuzamu Kimenyi Yves, myugariro Rugwiro Herve, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Imran na Sekamana Maxime.
Rayon Sports kandi yemeje ko yasinyishije rutahizamu Irakoze Saidi, umusore w’imyaka 19 y’amavuko usanzwe akinira ikipe y’igihugu y’u Burundi y’abatarengeje imyaka 20. Ni nyuma yo gutsindira Musongoti FC yakiniraga ibitego 19 muri shampiyona y’umwaka ushize.
Iyi kipe ifite abafana benshi hano mu Rwanda yanongereye amasezerano babiri mu bakinnyi bari basanzwe bayikinira, barimo myugariro Eric Rutanga ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, cyo kimwe na Mugisha Gilbert ukina asatira ariko anyuze mu mpande.
Aba basore bombi basinye amasezerano mashya y’imyaka