Amakuru ashushyeImikino

Iranzi J. Claude yatangiye kwifuzwa na Yanga SC

Jean Claude Iranzi usanzwe akina hagati mu kibuga mu ikipe ya APR FC yabengutswe n’abaherwe b’ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania, ubwo barabukwaga uyu musore mu myitozo ya APR bagatangazwa n’ubuhanga budasanzwe afite.

Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Mwanaspoti cyandika ku mikino hariya muri Tanzania, Iranzi J. Claude yagiranye ibiganiro by’akanya gato na bamwe mu bavuga rikumvikana mu ikipe ya Yanga ubwo bahuriraga mu birwa bya Seychelles aho iyi kipe yo muri Tanzania yari yagiye gukina umukino wa CAF Champions League, umukino yanganyijemo na St Louis 1-1.

Amakuru avuga ko ibiganiro hagati ya Iranzi na Yanga byagizwemo uruhare na Hussein Nyika, umuyobozi wa komite ishinzwe kugura no kugurisha abakinnyi mu ikipe ya Yanga Africans, ubwo bahuriraga kuri Stade ya Linite Victoria.

Uyu Nyika kandi yavuze ko Iyi kipe ya rubanda nyamwinshi mu gihugu cya Tanzania yiteguye gukora ibishoboka byose ikaba yakwegukana uyu musore utamaze igihe kirekire agarutse mu ikipe ya APR yari yaravuyemo ajya gukina nk’uwabigize umwuga ku mugabane w’Uburayi.

“Ni umukinnyi ufite ubunararibonye, bishobotse ko aza muri Yanga yadufasha cyane. Gusa si twe dushinzwe kugura abakinnyi kuko biri mu nshingano z’umutoza George Ladwina,”.

” Icyo tuzakora tuzamenyesha uyu mutoza ibya Iranzi tumusobanurire niyemera ko tumugura tuzamugura kubera ko na nyir’ubwite yifuza kuza muri Yanga”. Anyika aganira na Mwanaspoti.

Iranzi J. Claude na we yagaragaje icyifuzo cyo kuba yakinira iyi kipe, gusa avuga ko bishoboka mu gihe APR na Yanga zaba zibyemeranyijeho.

Si we munyarwanda kandi wa mbere waba avuye muri APR ngo ajye muri yanga kuko na Haruna Niyonzima Yavuye muri APR akajya muri Yanga, akiyongera kandi kuri myugariro Gasana Eric (M’Buyu Twite) na we wavuye muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu yerekeza muri Yanga Africans.

Iranzi yaba umusimbura mwiza wa Haruna Niyonzima Fundi wamaze kujya muri Simba.
Ashobora gusiga Onesme bakinana muri APR

Twitter
WhatsApp
FbMessenger