AmakuruPolitiki

Iran yatangiye kwihorera kuri USA irasa ibisasu 22 ku birindiro by’ ingabo zayo

Iran ikomeje gushimangira ko yiteguye kwinjira mu ntambara na Amerika nyuma y’uko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu irashe ibisasu bya misile bisaga 20 ku birindiro bibiri by’ingaboza Amerika biri muri Iraq mu rwego rwo kwihorera ku rupfu rwa Gen Qassem Soleimani.

Izi misile zatee ku birindiro by’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere biherereye ahitwa Ain Al Asad mu ntara ya Anbar no ku bindi biri ahitwa Erbil mu majyaruguru y’iki gihugu.

Ni nyuma y’uburakari bwa Iran bwatewe n’urupfu rwa Gen. Qassem Soleimani warasiwe mu gitero cy’indege itagira umupirote y’ingaboza Amerika muri Iraq, akaba yaraguye ku kibuga cy’indege cya Baghdad ku itegeko rya Perezida Donald Trump.

Kuva ubwo Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatolah Al Khamenei yahise atangaza ko byanze bikunze Iran izihorera kuri Amerika na Donald Trump wayo.

Donald Trump akimara kumva amakuru kuri ibi bisasu byatewe ku ngabo z’igihugu cyeyavuze ko araza kugira icyo akora nyuma yabyo.

Ati ”Misile zarashwe ziturutse kuri Iran ku birindiro by’’ingabo biri muri Iraq. Ubu turareba umubare w’abo byahitanye n’ibyangiritse. Ubu ni byiza ! Dufite igisirikare gikomeye kandi gifite ibikoresho kurusha ibindi byose ku isi. Ndaza kuvuga ijambo mu gitondo.”

Ibi bisasu 22 byatewe harimo 17 byatewe ku birindiro bya Ain Al Asad, 5 byatewe Erbil harimo na 2 bitigeze biturika nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abngereza REUTERS bibitangaza. Ibihugu bimwe byo ku mugabane w’Uburayi harimo n’Ubwongereza bikaba byatangiye guhamagarira abaturage babyo bari muri Iraq guhita bavayo ikitaraganya.

Mu mpera z’icyumweru gishize Trump yari yavuze ko Iran niyibeshya ikagira ibirindiro bya Amerika iteraho igisasu nakimwe cyangwa ikagira Umunyamerika ikoraho nayo izahita irasa ibirindiro bya Iran bigera kuri 52 harimo n’ibisigasiye umuco wayo.

Ubu hategerejwe icyo Trump akora nyuma y’uko yavuze ko aragira icyo avuga kuri uyu wa Gatatu mu gihe Iran yo yagaragaje ko yiteguye intambara ndetse ikaba itarigeze ikangwa n’aya magambo ye.

Gen Qassem Soleimani yishwe n’ingaboza Amerika zitegetswe na Donald Trump
Twitter
WhatsApp
FbMessenger