AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Iran yatangiye kuvugwaho kugaba ibitero ku mbuga za Amerika

Nyuma y’uko Leta zunze ubumwe za Amerika zishe umujenerari ukomeye wa Iran Jenerali Qassem Soleimani, iki gihugu cyagaragaje ko kidashobora kureberera ibyabaye ngo kireke guhora ibyo Amerika yabakoreye bita ko ari ubushotoranya bwatutumbya intambara.

Kuwa Gatanu nibwo indege itagira abapilote ya Amerika yagabye igitero ku modoka yari itwaye Jenerali Qassem Soleimani, umwe mu basirikare bakomeye kandi bari bubashywe muri Iran, kiramuhitana.

Igitero cyabereye mu murwa mukuru wa Iraq, Baghdad.

Itsinda ry’abantu bavuga ko ari abo muri Iran bagabye ibitero ku rubuga rwa Internet rw’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bashyiraho ubutumwa buvuga ko bazahorera urupfu rw’umwe mu basirikare bakomeye ba Iran baherutse kwicwa na Amerika.

Kuri uyu wa Gatandatu, urubuga rushyirwaho inyandiko za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Federal Depository Library Program) rwinjiriwe, rushyirwaho itangazo rivuga ngo “Abajura bitwaje ikoranabuhanga bo muri Iran” biherekejwe n’amafoto y’Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ali Khamenei Ayatollah ndetse n’ibendera rya Iran.

Banashyizeho ifoto ya Perezida Donald Trump yakubiswe igipfunsi mu matama arimo kuva amaraso, nkuko ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza cyabitangaje.

Iryo tsinda ryashyizeho ubundi butumwa buvuga ko nubwo Jenerali Soleimani yishwe, ibikorwa bye bizagumaho kandi abamwishe bazabiryozwa.

Bakomeje bavuga ko ako ari akantu gato kagaragaza ubushobozi bw’ikoranabuhanga rya Iran.

Iyicwa rya Soleimani ryazamuye umujinya n’uburakari ku banya-Iran, ndetse bavuga ko bazihorera.

Soleimani yari umuntu ufatwa nk’uwa kabiri ukomeye muri Iran kandi wagize uruhare runini mu ntambara z’ubutegetsi mu karere Iran iherereyemo.

Perezida Trump yavuze ko Soleimani yari mu migambi mibisha yo gutegura igitero ku bakozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Iraq.

Trump yaburiye Iran ko nihirahira ishaka kwihorera, hari ahantu hagera kuri 52 imbere muri icyo gihugu Amerika irashwanyaguza byihuse.

Ifoto ya Trump bakoresheje yakubiswe igipfunsi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger