Iran yatangaje ko yiteguye kurasa ubwato bw’America nyuma y’amagambo Trump aherutse gutangaza
Umuyobozi w’igisirikare cya Irani yavuze ko nabo bazasubiza ndetse bakanarasa ubwato bwa America mu gihe bwaba bugerageje kubashotora, aha yasubizaga ubutumwa Trump aherutse kwandika kuri Twitter avuga ko yategetse ingabo ze kurasa ubwato bwa Irani.
Kuwa kane abategetsi bakuru muri Irani bashinje Trump ubushotoranyi banavuga ko yakabaye yita ku bibazo bw’abanyamerika benshi bugarijwe n’icyorezo cya Corona Virusi aho gukomeza iterabwoba. America yibasiwe cyane n’icyorezo cya coronavirusi aho no mu nzego z’igisirikare cyagezemo.
General Hussein Salami yabwiye Televiziyo y’igihugu cye ati “Ndategetse ingabo zacu zirwanira mu mazi gusenya ubwato bw’aterabwoba b’abanyamerika buri kubangamira umutekano w’amato yacu yaba aya gisirikare cyangwa ay’ abasivire.”
Kuwa gatatu Trump yari yanditse ubutumwa kuri Twitter avuga ko yategetse ingabo ze kurasa ubwato bwa Irani igihe bwaba bugerageje kubashotora nyuma y’igihe gito ubwato bwa Irani bugerageje kwegera ubwa America.
Ku rubuga rwe rwa Twitter Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga wa Irani Javad Zarif na we yagize ati “Igisirikare cya America ntacyo gishinzwe gukora muri km 12,500 uvuye iwabo, ahubwo bazanywe no gushotorana gusa mu mazi agengwa na Irani.”
Ubutumwa Trump aherutse kwandika bwakiriwe neza n’igisirikare, General John Hyten avuga ko ari ubutumwa bw’ ingirakamaro cyane kuko nubundi Irani imaze igihe igaragaza ibimenyetso byinshi by’ubushotoranyi aho yatanze urugero rw’ icyogajuru baherutse kohereza mu kirere ndetse no kwegera ubwato bwa America guherutse kubaho.
Irani ifata nk’aho kuba igisirikare cya America cyagaragara mu burasirazuba bwo hagati bihungabanya umutekano wayo.
Umunyamabanga wungirije mu ngabo za America yavuze ko ubutumwa bwa Trump bwabashishikarizaga kwirwanaho, nyamara bamwe bakavuga ko ahubwo bushobora guteza intambara.
Trump ashinja Irani gushaka gukoresha coronavirusi ngo ikurirweho ibihano yashyiriweho na America, aho LONI ivuga ko ibyo bihano byabangamira abaturage ba Irani ndetse bikaba byayigora cyane mu guhangana n’iki cyorezo, nyamara America yo ikavuga ko Irani yibereye mu bya gisirikare idahangayikishijwe n’icyorezo.