Iran yahaye isomo umugabo wahamwe n’icyaha cyo kwiba
Ubutegetsi bwa Iran bwahanishije guca intoki umugabo wahamwe n’ibyaha 28 by’ubujura, imiryango itandukanye irimo Amnesty International uharanira uburenganzira bwa muntu, ubifata nk’iyicarubozo rikabije.
Amnesty International yavuze ko uko guca intoki uwo mugabo, byakorewe muri gereza yo mu ntara ya Mazandaran yo mu majyaruguru y’igihugu, ari “iyicarubozo rirenze ukwemera”.
Ni mugihe amategeko ahana ya kisilamu y’igihugu cya Irani avuga ko kwiba “bwa mbere” bihanishwa gucibwa intoki enye zo ku kiganza cy’iburyo.
Abategetsi ba Irani bakomeje gushyigikira icyo gihano cyo guca intoki bavuga ko ari bwo buryo bwiza cyane bwo kurwanya ubujura nubwo cyamaganwe n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.
Ariko ni gacye cyane hatangazwa amakuru ajyanye n’icyo gihano.
Saleh Higazi, umuyobozi wungirije wa Amnesty International mu burasirazuba bwo hagati no muri Afurika y’amajyaruguru, yasohoye itangazo ku wa kane avuga ko icyo gikorwa kigambiriwe cyo “gukata ibice by’umubiri by’abantu atari ubutabera”.
Yongeyeho ati: “Ni igikorwa cya kinyamaswa ku cyubahiro cya muntu. Amavugurura mu mategeko ahana ya Irani yasoza iyi migenzereze mibi cyane amaze igihe kinini ategerejwe”.
Ibiro ntaramakuru Mizan by’urwego rw’ubucamanza rwa Irani byavuze ko icyo gihano cyatanzwe ku wa gatatu w’iki cyumweru i Sari, umujyi mukuru w’intara ya Mazandaran.
Uwo mugabo wahamwe n’icyo cyaha ntabwo amazina ye yatangajwe.
Irani ni leta ya kisilamu kandi amategeko yayo ashingiye ku gukurikiza mu buryo bukaze amategeko ya Sharia.
Mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2018, abategetsi bo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Irani baciye ikiganza cy’umugabo w’imyaka 34 wahamwe no kwiba intama.
Ibihano nk’ibyo kandi byagiye bitangwa muri Arabie Saoudite, Nigeria na Somalia.