AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Iran na Amerika bateranye amagambo ashobora kuvamo ikintu gikomeye

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump na Hassan Rouhani uyobora igihugu cya Iran, bateranye amagambo yuzuye uburakari mu gihe umwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu byombi ukomeje kwiyongera.

Iyi ntambara y’amagambo yakajijwe n’ijambo perezida Rouhani yavugiye i Tehran mu murwa mukuru wa Iran kuri iki Cyumweru, ubwo yaganiraga n’aba Dipolamate batandukanye bo muri iki gihugu.

Perezida Rouhani yagize ati” Amerika igomba kumenya ko amahoro yagirana na Iran ari nyina w’amahoro yose, gusa nanone intambara na Iran yaba ari nyina w’izindi zose.”

Perezida Rouhani kandi yanahise agenera Trump ubutumwa bugira buti”wirinde gukinisha umurizo w’Intare kuko uzabyicuza ubuziraherezo.”

Perezida Donald Trump uzwiho kutihanganira na gato agasuzuguro nk’aka yahise amusubizanya uburakari, anamuha gasopo ko ibyo atagomba kwibeshyaho gukinisha na Amerika igomba kubamo.

Ati” Kuri perezida wa Iran Rouhani: Ntukazongere gutera ubwoba Leta zunze ubumwe za Amerika n’undi munsi wa rimwe cyangwa uzabone ingaruka nk’izo abantu bamwe bahuye na zo mu mateka. Ntitukiri igihugu Ntitukiri igihugu cyihanganira amagambo yawe asura ubugizi bwa nabi n’urupfu. Urarye uri menge!”

Iran yavuze ibi mu gihe mu kwezi kwa gatanu Amerika ifatanyije n’ibihugu by’Ubufaransa ndetse n’Ubwongereza byari byayigabyeho igitero simusiga kigamije kurimbura burundu amasite yayo yakorerwagaho intwaro za kirimbuzi.

Ni mu gihe kandi Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage n’Ubushinwa byari byasinyanye amasezerano na Iran mu 2015 avuga ko niramuka ihagaritse umugambi wayo wo gukora ibitwaro by’ubumara izagabanyirizwa ibihano yari yarafatiwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger