IPRC Musanze: Kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’iterambere ry’igihugu natwe
Ibi biragarukwaho n’abiga mu ishami rya Food processing mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya IPRC Musanze (Integrated polytechnic college) bemeza ko umusaruro w’ibyo biga, ubagahisha ku kugera ku ntumbero nziza y’icyerekezo 2030 u Rwanda rwihaye.
Bamwe mu bavuganye na Teradignews bavuze ko ubumenyi rusange bahabwa bwo kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi ndetse n’amatungo, ari uburyo bwiza bwo gufata neza ibikoresho by’ibanze no kubibyaza umusaruro bakihaza ndetse bakanasaguriza amasoko yo hirya no hino harimo nayo hanze y’imipaka.
Aha bavugamo nk’imbuto zitandukanye bakoramo Juices, umuvinyo, amata bakoramo Yogat n’ibindi…, bakishimira ko ibi bitakibanza koherezwa hanze ngo abe ariho bitunganyirizwa hanyuma bigarurwe mu Rwanda byanazamuwe mu biciro.
Rukundo Wilson yemeza ko guhera ku mbuto cyangwa amata Kugeza kuri produit ya nyuma byose bizajya bisiga amafaranga mu gihugu agafasha igihugu gutera intambwe ijya mbere.
Ati’:” Kera byasabaga guhinga hanyuma abanyamahanga bakaza kurangura bakajyana ibihingwa byacu bakabikoramo ibyo turigukora uyu munsi bakabitugurisha kuri menshi, kuri iyi nshuro siko bikimeze, ubu guhera igihingwa ki Kiri mu murima tumenya uko tucyitaho Kugeza tukibyaje umusaruro bitabanje kwitabaza ibindi bihugu, ubu tugeze ku rwego rwo kugira Ibyo dukora natwe tukabibagurisha , urumva niba Low materials arizacu na final product ikaba iyacu,agatubutse kaba kabonetse, niba amafaranga yose tuyakorera turi mu gihugu, twebwe ubwacu biduteza imbere tugatanga umusoro,tugaha bagenzi bacu akazi,tukongera iby’i wacu bicuruzwa ku masoko iterambere tukarihuriraho twese”.
Ku rundi ruhande abakobwa baragaragaza ko ubu bamaze kumenya akamaro ko kwiga imyuga itandukanye, bihabanye na kera bumvaga ko bazakora muri offices gusa.
Uwamahoro Aime Brenda ati’:” Kuva nagera muri IPRC Musanze, nasanze hari byinshi twirengagiza gukora Kandi tubishyizemo ubushake byatworohera, kera nibazaga uko Yogat ikorwa bikanyobera ariko uyu munsi nanjye nyikorera abandi ni byinshi ubu nakora….., namaze kubona ko abakobwa natwe dushoboye Ibyo abahungu bakora natwe ntibyatunanira ,nashishikariza n’abandi bagenzi banjye bataratinyuka ko batinyuka kuko ntakigoye kirimo Kandi ahari ubushake byose birashoboka”.
Umuyobozi wa IPRC Musanzer,Eng.Abayisenga Emile, avuga ko yishimira ko Ubuyobozi bw’Igihugu bukomeje guteza imbere Uburezi kuri bose n’Abafatanyabikorwa batandukanye barimo, abikorera ku giti cyabo, ariko kandi akavuga ko bagendeye ku biboneka muri aka karere biteguye guhanga udushya, mu banyeshuri bahiga.
Yagize ati : « Mu by’ukuri twifuza ko umunyeshuri wese urangije hano aba afite nibura ikintu kimwe yashyize ahagaragara nk’agashya , kandi koko bagenda babigeraho urebye nko kuba ubu abanyeshuri bacu bashobora kuba bakora imashini zivomerera imyaka , kuba bashobora gukora ifu y’inyama, dukurikije uko akarere ka Musanze gateye n’Intara y’Amajyaruguru muri rusange turateganya ko tuzakora byinshi bitandukanye tubyaza umusaruro ishusho y’ibidukikije mu ngeri zitandukanye”.
Aba banyeshuri bagaragaza ko bakurikije ubumenyi bahabwa n’iri shuri, bitezweho guhaza amasoko Kandi bakagira uruhare mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu kurwanya imirire mibi, ikindi kandi bakarushaho gukora ibintu bifite quality bibikwa igihe kirekire mu rwego rwo kwirinda gusesagura.