Inzu y’imideli igiye kwambika wa mugabo wasezeranye yambaye kamambili
Inzu y’imideli ya Moshions yemeye kuzambika Ndahimana n’umugore we ku munsi w’ubukwe bazasezerana imbere y’Imana bateganya gukora ku itariki ya 29 Ukuboza 2018.
Turahirwa Moses uyobora Moshions, yavuze ko yakozwe ku mutima n’iyi nkuru ndetse yiyemeza gukora igishoboka akazambika aba bageni ku buryo umunsi wabo uzaba ikinyuranyo ugereranyije n’uko bagiye mu murenge basa.
Ibi bije nyuma y’amafoto yamaze iminsi asakara ku mbuga nkoranya mbaga agaragaza Ndahimana Narcisse n’umugore we Mutuyemariya Consilie bagiye gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Shyogwe bambaye kamambili n’imyenda isa n’ishaje Twahirwa Moses uyobora inzu ikora imideli ya Moshions yemeye kwambika aba bageni mu bukwe bwabo bazasezerana imbere y’Imana.
Moshions yemeye kuzambika Ndahimana n’umugore we nyuma y’uko inkuru y’urukundo rwa bombi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku buryo bari bambaye bari gusezerana mu mategeko.
Ndahimana mu mashusho yafashwe n’isimbi tv yavuze ko iriya karuvati yasezeranye yambaye ari iyo yasigiwe na se, yabuze inkweto yambara kubera ubukene ahitamo kwambara izisanzwe zimenyerewe nk’izikarabirwamo kandi nazo zishaje.
Twahirwa Moses yavuze ko ari kuganira n’abantu bazi uriya mugabo ndetseko azamwambika igihe azakora ubukwe n’abazabagaragira bose mu bukwe azakora asezerana imbere y’Imana.
Ati “Iyo nkuru narayibonye, ndi kuvugana n’abantu bari kureba uwo muntu. Njye nemeye ko nzafasha uriya muntu kumushakira imyenda najya gukora ubukwe […] Dushobora gukora akantu gato bigatuma umuntu yishima cyangwa akabona ko hari ikintu abantu babikozeho.”
Ati “Ndimo kubikoraho, sinavugaho byinshi ariko wenda muzabibona, ngomba kugira icyo mbikoraho nka Moses cyangwa nka Moshons kugira ngo ubukwe bwabo buzabe bwiza.”
Ubu bukwe bwabaye ku wa 29 Ugushyingo 2018 i Shyogwe mu Karere ka Muhanga. Abantu benshi bakozwe ku mutima n’inkuru y’urukundo rwabo. Ndahimana Narcisse w’imyaka 42 aherutse gusezerana mu amategeko n’umugore we Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33. bazasezerana imbere y’Imana ku itariki ya 29 Ukuboza 2018.
Moses Turahirwa umaze kwamamara mu bahanga imideli mu Rwanda, ku izina rya Moshions ku wa 2 Ukuboza 2018 aherutse kumurika iduka rishya rigiye kuzajya rigaragaramo ibikorwa bye, iri duka Moshions riherereye mu Kiyovu hafi ya Stipp Hotel.
Izina Moshions, ni impine ya Moses yongeweho ijambo ryaturutse ku Fashion. Imyambaro itandukanye yo muri iyi nzu imaze kwamamara ndetse myinshi inambarwa n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda. Ibikorwa na Moshions birangwa n’akamenyetso k’umweru n’umukara kari mu ishusho y’imigongo ya Kinyarwanda.