AmakuruMu mashushoUtuntu Nutundi

Inzozi zigiza nkana, ntizita no ku bukene umuntu afite.

Inzozi ni nziza kuko zituma ugera aho utazigera ugera mu buzima, ariko ni na mbi kuko zitera kwiheba iyo ubyutse ugasanga bya bindi byiza byose wabonaga, ntabihari.

Ni kenshi umuntu aryama, maze yamara gufatisha ibitotsi akarota ibintu bidasanzwe, wenda ibyo yifuza kuzageraho, cyangwa se ibyo atigeze abona mu buzima bwe bwose kuko biri ku rwego rwo hejuru. Ushobora kurota uri umukire ukomeye, cyangwa ukarota uri mu bihugu by’amahanga mu butembere, n’ibindi.

Hari abarota bafite amafaranga menshi batigeze babona n’aho nibura ateretse, iryo joro rikababera umunezero gusa, ikibabaza uwarose, ni iyo akangutse agasanga bwa butunzi bwose ntabuhari, yarotaga gusa. Umunsi wose ushobora guhita ukubera mubi. Icyaguha ngo ibyiza urose bizabe impamo, ari byo bita gukabya inzozi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger