Inzozi za Kera Fashion Agency, itsinda ry’urubyiruko rumurika imideli
Itsinda ry’urubyiruko rumurika imideli hano mu Rwanda rya Kera Fashion Agency , rifite byinshi rimaze kugeraho ryishimira gusa na none umuyobozi waryo avuga ko hakiri inzira ndende bitewe n’inzozi bumva bafite mu myaka ir’imbere .
Umwuga wo kumurika imideli ni umwe mu myuga iri gutera imbere, ku buryo benshi mu rubyiruko bamaze kuwushamadukira. Kurubu utunze benshi ndetse abawukora by’umwuga bavuga ko nta wundi mwuga mwiza nkawo kubera uburyo ugira imiyoboro myinshi ituma uwukora abasha kuwungukiramo mu buryo bwihariye.
Itsinda ry’abasore n’inkumi ryitwa Kera Fashion ni rimwe mu matsinda akora uyu mwuga ndetse n’ibindi biwushamikiyeho. Uru rubyiruko ruvuga ko n’ubwo bigisa nk’ibigoye kugeza ubu hari ukuntu bigenda byoroha kuko aribyo bakuramo ibintu byose nkenerwa bya buri munsi.
Nubwo hari byinshi uyu mwuga ugenda ugira bituma uba mwiza, bavuga ko nta mwuga utagira ibiwudindiza rimwe na rimwe gusa bakemeza ko iyo wagiye mu kintu ugikunze byose ubyirengagiza ukareba ejo hazaza.
Mu kiganiro na Muhire Pacifique ukuriye iri tsinda yatubwiye byinshi kuri uru rubyiruko rwishyize hamwe[ni abahungu n’abakobwa 25] kugira ngo ruzamure urwego rwa buri wese uri muriri tsinda mu bijyanye no kumurika imideli.
Ati “Ubusanzwe dukora ibikorwa byo kumurika imideli, tugakora service, protocol ndetse tukanamamariza aba designers[abakora imyenda] ndetse n’amakompanyi atandukanye[….] .Turateganya no gutangiza designing team yacu ndetse tukanakora website yacu aho bizajya byorohera buri wese kuba yamenya imyambaro mishyashya izajya iba yashohotse muri KeRa Fashion Design.”
Yavuze ko kugeza ubu abona uyu mwuga bakora utangiye kugenda ugira agaciro mu Rwanda kuko bagiye babona amahirwe atandukanye kubera kuwukora ndetse bakaba bawukuramo amafaranga yo gukemuza ibibazo bitandukanye.
Ati “Burya ikintu cyose iyo ukigiyemo ugikunze uzi nicyo ushaka apana kubijyamo ar’uko ubona inshuti yawe cyangwa umuvandimwe wawe yabigiyemo biba byiza cyane, bivuze ko kujya mu mwuga wo kwerekana imideli bisaba kuba ubishaka kandi unabikunze. Kugeza ubu tugenda tubikuramo amafaranga gake gake kuko n’umunsi ku munsi tugenda twiyungura ubumenyi kubijyanye n’ibyo dukora.”
Avuga ko umwuga wo kumurika imideli umaze kugera ku rwego rushimishije cyane, kuko kugeza ubu byibuze ushobora kuba wakugaburira ndetse ukanakwambika iyo ubikora uzi icyo ukora ndetse n’icyo ushaka.
Yasoje avuga ko mu myaka itanu iri imbere bifuza kuzaba bamaze gukomera cyane bigaragarira n’amaso ya buri wese, yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo cyane cyane ko byanabitangiye kuko tariki 19 kanama 2017 bafite igitaramo bazakora mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Theogene UWIDUHAYE@teradignews